Nyamagabe: Abakozi barasabwa kurushaho kubaka imibanire myiza hagati yabo

Abakozi b’akarere ka Nyamagabe barasabwa kurushaho kunga ubumwe hagati yabo kugira ngo kwicana, nk’uko byabayeho muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bitazongera kubaho ukundi.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe abakozi b’akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/6/2014, ubwo hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura ya Gikongoro mu bice byahindutse akarere ka Nyamagabe bazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi b'akarere ka Nyamagabe bunamira bagenzi babo.
Abakozi b’akarere ka Nyamagabe bunamira bagenzi babo.

Nyiringoga Léonidas, warokotse Jenoside ariko igahitana umugore we wari umwarimukazi n’abana batanu yagarutse ku buryo abatutsi bagiye batotezwa mu kazi bakanirukanywa. Ikibabaje kurushaho bakaba aribo batangiriweho bicwa kandi abakoresha babo na bagenzi babo babigizemo uruhare, nk’uko yabitangaje.

Ati “Umukozi yashoboraga guhisha mugenzi we w’umukozi kuko abakozi bari benshi ino. Ariko se hapfuye abakozi bangana iki? Abakozi barenga 400 hakabura uhishwa na mugenzi we!”

Amwe mu mafoto y'abari abakozi ba Perefegitura ya Gikongoro babashije kumenyekana.
Amwe mu mafoto y’abari abakozi ba Perefegitura ya Gikongoro babashije kumenyekana.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Ndayisaba Elie avuga ko habayeho abakozi babi mu nzego zose batumye u Rwanda rugwa mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko hari icyizere kuko basimbuwe n’abakozi beza bariho ubu.

Akomeza asaba abakozi kurushaho kubaka imibanire myiza hagati yabo ndetse bagafatanya kunoza umurimo bubaka igihugu ngo bazakirage abana gitunganye.

Ati “Icyo nabasaba nanjye nkwiriye gushyiramo imbaraga ni uko dukomeza kubaka imibanire myiza mu kazi kacu. Ikindi ni uko dukomeza kubaka imikorere y’umurimo unoze twihesha agaciro kugira ngo tugaragaze itandukaniro kandi tubashe guha urugero rwiza abazakomeza cyangwa urubyiruko kugira ngo tubafashe kubaka ejo heza habo.”

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, avuga ko ari byiza kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko ko hakwiye gushaka igikorwa gifatika bakorerwa ku bufatanye n’abaturage kugira ngo baterwe ingabo mu bitugu mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Akomeza avuga ko gufasha abarokotse jenoside bigiye kujya mu mihigo kandi bikajya bitegurwa kare aho kwitabwaho mu gihe cy’icyunamo gusa.

Abari abakozi bakoreraga perefegitura ya Gikongoro mu bice byahindutse akarere ka Nyamagabe bazize jenoside bamaze kumenyekana bagera kuri 536, hakaba hagishakishwa abandi baba bataramenyekana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka