Nyabihu: Icyunamo cyashorejwe mu rusengero rutarokokeyemo n’umwe muri Jenoside

Gusoza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Nyabihu byabereye mu rusengero rwiciwemo inzirakarengane nyinshi zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 ruri mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rugeshi mu mudugudu wa Hesha.

Abatutsi bari buzuye muri urwo rusengero nta n’umwe warokotse nubwo bari bahahungiye bazi ko ari ahera h’Imana; nk’uko byatanzwemo ubuhamya na Sebasore Javan warokokeye hanze y’urwo rusengero mu kazu kari gahari.

Abari bari muri urwo rusengero bose bishwe tariki 07/04/2012 guhera mu gitondo kugeza mu masaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba bari babarangije bose.

Urusengero rwiciwemo Abatutsi bari bahungiyemo bose nirwo rwashorejwemo icyumweru cy'icyunamo mu karere ka Nyabihu
Urusengero rwiciwemo Abatutsi bari bahungiyemo bose nirwo rwashorejwemo icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Nyabihu

Sebasore Javan yavuze ko we yarokotse bitewe n’umuvandimwe wamuhishe wari uturiye urwo rusengero wari uzi aho ari, nyuma akaza guhunga ijoro ryose agaca mu birunga agera muri Kongo tariki 17/04/1994.

Muri ako gace hanakuwe imibiri myinshi ishyinguwe mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu ariko abaturage bakeka ko hakirimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuko imibiri yahakuwe ari mike cyane ugereranije n’iyahaguye; nk’uko ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase, yabitangaje mu ijambo rye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka