Nterwa ipfunwe n’uko amahanga yatereranye u Rwanda muri Jenoside – Meya w’Umujyi wa Mons (Belgique)

Umuyobozi w’Umujyi wa Mons mu Bubiligi avuga ko aterwa ipfunwe n’ibihugu bimwe byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nicolas Martin yabivugiye mu muhango wo kumurika ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzanafasha kwibuka abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu 1994.

Urwo rwibutso rwafunguwe mu cyumweru gishize (tariki 23 Mata 2021), ni urwa gatatu rufunguwe mu Bubiligi nyuma y’urwo muri Komini ya Woluwe Saint Pierre i Bruxelles, n’urundi ruherereye muri Wallonie Mujyi wa Charleroi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n‘abayobozi ku mpande zombi. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, Visi Perezida w’umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Mukabagwiza Edda, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore Dieudonné, Umuyobozi w’Umujyi wa Mons, Nicolas Martin, Colonel Guy Dobbelaere, uyobora Ingabo z’ikoresha indege mu Bubiligi, General Thierry Esser, umuyobozi wungirije wa Minisitiri w’Ingabo z’u Bubiligi.

Hari n’abandi bayobozi barimo Félicité Lyamukuru uyobora IBUKA-Mémoire & Justice – Belgique, Gilbert Dushimimana uyobora Diaspora y’Abanyarwanda muri Mons na Mazina Deogratias uyobora urugaga mpuzamahanga rw’ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), we hamwe na Dushimiyimana wa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ni bamwe mu bagize uruhare rukomeye muri 2017, basaba ubuyobozi bw’u Bubiligi ko bwashyiraho ruriya rwibutso.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mons Nicolas Martin, yavuze ko aterwa ipfunwe n’uko amahanga yatereranye u Rwanda. Ati: “Mfite ikimwaro nterwa na bimwe mu bihugu byatereranye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nicolas Martin yakomeje avuga ko umujyi wa Mons urimo ibikorwa bizakomeza guhuza Abanyarwanda, ruriya rwibutso rukazajya rwifashishwa buri mwaka mu bikorwa byo kwibuka.

Nicolas yasobanuye ko urwibutso rwashyizweho ku bufatanye n’imikoranire myiza iri gahati y’Ababiligi n’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Mons, kuko n’ubusanzwe buri mwaka bafatanya kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, yashimye iki gikorwa, avuga ko kizatanga umusanzu ukomeye mu kurwanya abapfobya Jenoside.

Minisitiri Biruta ati: “Kuba umujyi nk’uyu wo mu Bubiligi warafashe iki cyemezo ni igikorwa cy’ingirakamaro mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukibuka n’abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda, abanyapolitiki n’abandi bose bahowe ko batari bashyigikiye Jenoside.”

Minisitiri Biruta
Minisitiri Biruta

Kuri Félicité Lyamukuru uyobora IBUKA mu Bubiligi, iyo habayeho igikorwa cyo gushyiraho urwibutso nka ruriya, biba bivuze ko bemeye amateka y’Abanyarwanda.

Mu 2000, uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Guy Verhofstadt, yasabye imbabazi kuba u Bubiligi butarabashije kugira icyo bukora ngo buhagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka