Ntawe ukwiye kwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayipfobye

Uhagarariye CNLG mu Turere twa Huye na Gisagara, Bazirisa Mukamana, avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayigereranye n’impfu zisanzwe.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri IPRC Huye, ubwo tariki 12 Gicurasi 2021, muri iryo shuri bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agaragaza ko Jenoside ntaho ihuriye n’ubwicanyi busanzwe, ikaba itanakwiye kugereranywa n’abapfuye biturutse ku ngaruka zayo mu Rwanda, yatanze urugero rw’umwana w’imyaka itandatu ibitero byashakishije.

Uwo mwana ngo yavuye mu mirambo bari bamutemye ijosi, ajya kwa muganga, ku bw’amahirwe asangayo umuforomo w’Umututsi aramudoda, hanyuma aza guhishwa n’umuryango w’inshuti y’iwabo, ari na wo wamukuye kwa muganga.

Mu rugo rw’uwo muryango ngo hahoraga ibitero by’abantu benshi baje gushaka uwo mwana umwe ngo bamwice, bityo baheraheze umuryango we.

Icyakora ntibabashije kumubona kuko bamushakiraga mu nzu hose no muri plafond y’iyo nzu, nyamara ahishe muri plafond y’urubaraza.

Yagize ati “Kwica umuntu ukajya kumuhiga no mu mirambo kugira ngo kuri lisiti ushyireho akamenyetso ko yamaze gupfa, umuntu agahigwa kugeza no ku ruhinja ruri mu nda, hanyuma umuntu agafata ubwo bwicanyi akabugereranya n’uwahitanywe n’isasu mu mirwano, akabugereranya n’uwafashe imbunda akajya gutsemba inkotanyi ari umusivili, akabugereranya n’uwishwe na macinya mu nkambi ? Ibyo bintu ntabwo byashoboka!”

Yunzemo ati “Ni yo mpamvu tuba dukwiye gufata ibiganiro nk’ibingibi, kugira ngo ntihagire uwitwaza ibyago yagiriye mu ngaruka za Jenoside ngo ayipfobye. Jenoside ni ikibi kiremereye mbura n’amagambo yo kuvuga. Uzi gutegereza urupfu kuva ku itariki ya 7 kuzageza kuri ya 3 Nyakanga, utegereje urupfu buri munsi, abawe bicwa buri munsi ubareba, ubona imirambo!”

Yanavuze ko ingaruka za Jenoside n’iz’ubwicanyi bundi zinyuranye, maze ashimangira ko nta Jenoside ebyiri zabayeho mu Rwanda, ko nta n’isubiranamo ku Banyarwanda ryabaye nk’uko hari abajya babivuga, berekana ko hari abateye abasirikare amabuye hanyuma na bo bakabica.

Yibukije urubyiruko ko Abanyarwanda bakeneye amahoro, bakaba banakeneye ko akomeza no ku rubyaro rwabo.

Aya mahoro rero ngo akwiye guharanirwa, urubyiruko rukarwanya abapfobya Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga, usanga bifatanya n’abashaka kubuza Abanyarwanda umutekano n’umudendezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka