Nta wageze ku rwibutso rw’i Murambi wahakana ko Jenoside yabayeho

Abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bo muri IPRC-South basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe ku wa 8 Gicurasi 2015, batashye bavuga ko uru rwibutso rugaragaza neza amateka ya Jenoside ku buryo nta wahagendereye wakongera guhakana ko Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho.

Alice Mugabekazi wiga muri IPRC-South, akaba n’umwe mu bagize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) yo muri iri shuri yagize ati “Umuntu ubashije kugera hano ntabwo yagira umutima wo guhakana ko Jenoside yabayeho”.

Ibi ngo abivuga ahereye ku buryo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi; uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa asobanurwa muri uru rwibutso.

Abayobozi, abarimu n'abanyeshuri bo muri IPRC-South bemeza ko uwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi atahakana ko yabayeho.
Abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bo muri IPRC-South bemeza ko uwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi atahakana ko yabayeho.

Ahereye kuri ayo mateka, anagira inama Abanyarwanda kutemera ibyo babwiwe byose, ahubwo bagafata igihe cyo gushungura.

Ati “Ikigaragara ni uko abo babyeyi bacu -ni ko navuga- cyangwa se bakuru bacu bakoze Jenoside batabanje gushishoza ngo barebe kure. Buri Munyarwanda wese, mbere yo kugira icyo akora abanze arebe ibyo abwirwa. Abazungu baraje baducamo ibice, nyamara ntabwo twigeze tureba kure ngo turebe ikibi kizaza”.

Uretse inzu ifite inkuta zagaragajweho amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mafoto no mu magambo, muri uru rwibutso rwa Murambi hashyinguye abantu bari hagati y’ibihumbi 45 na 50: bamwe bashyinguye mu mva rusange, abandi ni imibiri itarashangutse ubu ibungwabungwa, ikaba ibonwa n’abagendereye uru rwibutso.

Abanyeshuri, abakozi n'abayobozi muri IPRC-South bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Murambi.
Abanyeshuri, abakozi n’abayobozi muri IPRC-South bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Murambi.

Imwe muri iyi mibiri igaragaza uko umuntu yari ameze apfa: hari abari bateze amaboko, hari abari baryamiye urubavu, hari abaguye bagaramye cyangwa bakubye ukuguru kumwe… hari n’ahagaragara ahakubiswe umuhoro ndetse n’izindi ntwaro bicishijwe.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Barnabé Twabagira, umuyobozi wa IPRC-South ati “Twaje hano i Murambi kugira ngo twese turebere hamwe, ese Jenoside mu by’ukuri yarateguwe? Ese niba yarateguwe koko, yageze ku byo yashakaga?”

Akomeza avuga ko bigaragarira amaso ko jenoside yateguwe, kandi ko n’ibyo abayiteguye bifuzaga kugeraho babigezeho. Ati “Iyo urebye imbaga yatikiriye muri iki kigo cy’ishuri birababaje cyane”.

IPRC-South yasigiye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi inkunga y'ibihumbi 300.
IPRC-South yasigiye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi inkunga y’ibihumbi 300.

Audace Bimenyimana ukora kuri uru rwibutso avuga ko iyo mibiri ari iyakuwe mu byobo bashyizwemo nyuma yo kwicwa.

Ati “Imibiri y’abari hasi n’iy’abari hejuru yarashangutse, iyari iri hagati yo ntacyo yari yarabaye”.

Iyi ni yo abasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi babona uko yakabaye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka