Ni uruhare rwa buri wese kwamagana Jenoside- Ambasaderi Rwamucyo

Ambassaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo, yashishikarije abitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kutaba indorerezi cyangwa bantibindeba, ahubwo bakamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Uwo muhango wabereye ahitwa India International Centre mu mujyi mukuru wa New Delhi kuwa 7 Mata 2014 witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde, abadiplomate b’imirango inyuranye, abayobozi muri Leta y’u Buhinde, inshuti z’u Rwanda zaturutse mu ntara zitandukanye z’u Buhinde ndetse n’Abanyarwanda batundukanye baba muri iki gihugu.

Ambasaderi Ernest Rwamucyo, yasobanuye amakuba, akababaro, ihahamuka ndetse no kurimbuka u Rwanda rwanyuzemo mu minsi ijana y’ubwicanyi ndenga kamere bwa Jenoside. Yongeye kwamagana ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitagize icyo bikora kugirango birengere ubuzima bw’inzirakarengane, ahubwo bigatererana Abatutsi bari mu kangaratete babarekera mu maboko yabicanyi ndetse ntibagire icyo bakora guhagarika Jenoside.

Ambassaderi yashimangiye akamaro ko kwibuka ko aribwo buryo nyabwo bwo guha agaciro abapfuye no gufata mu mugongo abacitse ku icumu dushyira igihugu n’Abanyarwanda mu nzira yo gutekereza ku byabaye no kwikura mu gahinda biyubaka. Yavuze ko kutibagirwa ibyabaye aribwo buryo bwoguharanira ko ibyabaye bitazongera.
Umuhango watangijwe n’amasengesho yo kwibuka Abatutsi barenga million b’inzirakarengane bishwe uryagashinyigoro muri Jenocide.

Amasengesho yayobowe na Reverend Monsignor Marco Sprizzi wari uhagarariye igisonga cya Papa mu Buhinde. Hakurikiyeho umuhango wo gucana urumuri (rememberence candles) rwo kwibuka ndetse n’umunota wo kwibuka no kwunamira inzirakarengane zose zazize Jenoside.

Muri uwo muhango wo kwibuka, Ambassaderi w’u Rwanda mu Buhinde na Bwana Vinay Kumar, ushinzwe Africa y’u Burasirazuba n’iya majyepfo muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhinde , bakiriye urumuri rw’icyizere ubwo rwagarukaga i New Delhi.

Urwo rumuri rwacanywe tariki ya 31 Mutarama 2014 ubwo hatangizwaga ibikorwa byo Kwibuka20 mu Buhinde nyuma rukaza kuzenguruka muri za Leta n’intara zitandukanye z’u Buhinde aho ibikorwa byo kwibuka20 byagiye bikorerwa mu mezi abiri ashize.

Mu gikorwa cyo Kwibuka 20 i New Delhi, abacitse ku icumu rya Jenoside batanze ubuhamya ku byababayeho, ingorane banyuzemo ndetse n’uburyo bamaze kongera gusana ubuzima bwabo no kwiyubaka nyuma ya jenoside. Abanyeshuli b’abanyarwanda biga mu gihugu cy’ubuhinde baririmbye indirimbo z’akababaro no kwibuka ndetse n’iz’icyizere mu rwego rwo kwibuka abazize jenoside no gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Buhinde.
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Buhinde.

Abafashe ijambo batandukanye, bikomye ibihugu bikomeye ku isi n’imiryango mpuzamahanga harimo n’umuryango w’abibumbye kuba byaratereranye u Rwanda bikareberera gusa gusa bikinumira igihe genocide yarimo kuba, ndetse bimwe bikaba byaranayigizemo uruhare.
Bashimangiye uburyo ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bifite inshingano kugirango bigire amasomo ntakuka bikura ku byabaye mu Rwanda kugirango bitazongera kuba ukundi.

Ibi bisaba kuva mu magambo hakaba ibikorwa bifatika kandi ntakuka bigamije kurwanya Jenoside, abapfobya Jenoside ndetse abayikoze bagashyirikirizwa ubutabera aho baba bari hose.

Abafashe ijambo kandi bagaragaje ko bifatanije n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside. Bashimiye ubwitange n’umurava by’Abanyarwanda mu kwiyubakira igihugu ndetse no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hatitawe kumurage mubi n’ingaruka mbi basigiwe na Jenoside.

Abitabiriye uyo muhango bashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu kwiyubakira igihugu gitekanye, gifite amahoro n’iterambere mu gihe gito nyuma yaho cyari igihugu cyashegeshwe (failed state).

Bwana Vinay Kumar, wari uhagarariye Leta y’Ubuhinde yashimangiye ko u Buhinde bushyigikiye cyane umubano wabwo n’u Rwanda cyane cyane ko u Rwanda rukomeje kugera ku bikorwa by’indashyikirwa nyuma ya Jenoside rwiyubakira igihugu kandi rwiteza imbere. Yashimiye ubwitange bw’Abanyarwanda n’umurava mu kwiyubakira imibereho n’igihugu gifite imbere heza hazaza.

Abandi banyacyubahiro bafashe ijambo mu mihango yo kwibuka20 i New Delhi barimo Amb. Gennet Zewide, Ambassaderi wa Ethiopia akaba anahagarariye ba ambasaderi bandi mu Buhinde, Kiran Mehra Kerpelman, Umuyobozi wa United Nations Information Centre muri India na Bhutan na Anoop Bose, inzobere mu by’amategeko mu rukiko rukuru rw’u Buhinde akaba n’ishuti y’u Rwanda.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka