Ngororero : “Ndi Umunyarwanda” ngo yagabanyije ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon ,hamwe na bamwe mu baturage b’aka karere bemeza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yamaze gucengera abaturage akana ari yo yatumye mu Karere ka Ngororero ingengabitekerezo igabanuka mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ruboneza ahamya ko hari hakunze kugaragara ingengabitekerezo nyinshi, ariko bwa mbere kuri iyi nshuro ya 21 ubu abantu 2 bo mu Murenge wa Gatumba ni bo bashyikirijwe inkiko bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo.

Guverineri Mukandasira asaba abaturage ko ingengabitekerezo yacika burundu.
Guverineri Mukandasira asaba abaturage ko ingengabitekerezo yacika burundu.

Mbere yo gutangira icyumweru cy’icyunamo, yifashishije itangazamakuru hamwe n’inama zitandukanye, Ruboneza akaba yari yasabye abaturage kwitabira ibiganiro, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha abarokotse batishoboye.

Ruboneza asanga hifashishijwe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda" abaturage bamaze kuba umwe.

Avuga ko amakoperative aharanira ubumwe n’ubwiyunge ndetse na komisiyo ibishinzwe muri aka karere babigizemo uruhare runini mu guhuza abaturage.

Mujawayezu Laurence, Umuyobozi wa Koperative Imyumvire Myiza iherutse no guhabwa igihembo cy’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Igihugu avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanga ari inkingi ikomeye biyambaza mu gutanga ibiganiro hirya no hino mu karere.

Mu bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, bombi ngo bavugaga amagambo afatwa nko gupfobya no guhakana jenoside aho umwe ngo yagize ati “Jenoside yaje nka muyaga itunguranye ntibakabuze abantu uburenganzira bwabo."

Ngo yabivuze ubwo yari mu kabari abashinzwe umutekano bamusaba kujya mu biganiro nk’abandi ariko akabyanga.

Undi na we ngo yavuze ko nta kintu yatinya mu cyunamo kuko ngo n’abishe bafunguwe ngo ikosa si ukwica ni ukutemera icyaha.

Asoza icyumweru cy’icyunamo mu Karere ka Ngororero, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, yasabye abaturage kwemera guhinduka maze ingengabitekerezo igacika burundu, ndetse n’abo bakeya bagihari bakigishwa bagahinduka.

Mu mwaka ushize wa 2014, mu Karere ka Ngororero hari hagaragaye ingengabitekerezo 10 mu gihe muri uyu wa 2015 hagaragaraye ebyiri.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka