NAEB yiyemeje guhozaho kwibuka buri mwaka ibijyanisha n’ibikorwa

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), kivuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba guhoraho kandi bikajyana n’ibikorwa; aho ngo muri uyu mwaka icyo kigo cyashyizeho urwibutso rushya ku cyicaro cyacyo, ndetse gikomeza gutera inkunga urwibutso rwo ku Gisozi.

Icyahoze cyitwa OCIR Café & Thé ubu nicyo NAEB, ngo cyari gifite abakozi barenga 300 mu mwaka w’1994, kikagira umwihariko utuma kigomba gushyira imbaraga mu bijyanye no gukumira Jenoside, kuko ngo abari abakozi bacyo benshi bishwe na bagenzi babo bakoranaga, ndetse ngo ikijyamakuru “Kangura” cyahembereye Jenoside, cyandikirwaga muri icyo kigo.

Abakozi ba NAEB bibutse abari abakozi b'icyo kigo, bashyira indabo ku mva ziri ku rwibutso rwa Gisozi.
Abakozi ba NAEB bibutse abari abakozi b’icyo kigo, bashyira indabo ku mva ziri ku rwibutso rwa Gisozi.

Ubwo bibukiraga ku rwibitso rwa Jenoside ruri ku Gisozi kuri uyu wa kane tariki 26/6/2014, Umuyobozi wa NAEB, Amb William Kayonga yagize ati: “Muri kamere yacu nk’abantu twibagirwa vuba, ntawavuga ko ari akamenyero ko kuza kwibuka, kuko ibyabaye bifite amateka, nta bundi buzima budashingiye kubyo twanyuzemo buhari”.

Guhozaho kwibuka ngo bifasha umubyeyi witwa Kayiganwa Helen, umwe mu barokokeye mu cyahoze ari OCIR Café & Thé, kwisubizamo imbaraga, kandi ngo bikamutera umuhate wo kwanga gusabiriza.

Urwibutso rwa Jenoside rwubatswe ku cyicaro cya NAEB.
Urwibutso rwa Jenoside rwubatswe ku cyicaro cya NAEB.

Ikigo cya NAEB cyishimira ko buri mwaka kigira ibikorwa bijyana no kwibuka cyubaka igihugu cyangwa gifasha imiryango y’abahoze ari abakozi bacyo; aho ngo mu mwaka ushize cyubakiye abana b’impfubyi inzu yakira abantu benshi ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda; kuri ubu kikaba cyubatse urwibutso ngo rufite agaciro ka miliyoni icyenda.

Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubumuntu wa AEGIS Trust, ukaba ari nawo wita ku rwibutso rwo ku Gisozi, ushimira NAEB kuba iri mu bo wita inshuti z’urwibutso, kuko batanga inkunga y’amafaranga yo kwagura urwibutso kugira ngo ruhinduke ikigo nyafurika cy’icyitegererezo mu kubaka amahoro; abandi bakaba bafasha kwigisha abantu no gushakira urwibutso abaterankunga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nabacu kubibuka ninshingano zavu, buri mwaka rwose nkuko mubivuze ni ingenzi kandi ni ukubishyira mubikorwa tubasubiza icyubahiro bambuwe ni inkoramaraso , Tuzahora tubibuka iteka mwagiye nkintwari kandi mwagiye tukibakeneye, gusa kubwayobozi beza twahawe na Rugira turizerako bitazasubira ukundi kandi natwe nibyo duharanira , cyane kuzusa ikiva masize mutarangije

semana yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka