N’ubwo abakoze Jenoside bicaga abatutsi, na bo bariyangaga kuko bishe igihugu -Minisitiri Uwacu

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 47 bashyinguye mu rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Kibuza, Akagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge, wabaye tariki 9 Gicurasi 2015, Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yatangaje ko abakoze Jenoside badafite amahoro kuko bahekuye u Rwanda.

Minisitiri Uwacu yagize ati “Aba bakoze Jenoside, uretse no kwanga abatutsi, ariko na bo bariyangaga kuko bishe igihugu, kandi iyo bikomeza na bo bari kwicana”.

Avuga ko ibikomere bya Jenoside bidafitwe n’abayirokotse gusa ahubwo n’abayikoze yabagizeho ingaruka kuko babuze amahoro, bakaba birirwa bazenguruka isi bagerageza kugoreka no gupfobya amateka ya Jenoside.

Minisitiri Uwacu avuga ko abakoze Jenoside nabo biyangaga.
Minisitiri Uwacu avuga ko abakoze Jenoside nabo biyangaga.

Cyakoze Minisitiri Uwacu atangaza ko umuryango nyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu biteguye kubabarira abakoze Jenoside bagafatanya n’abandi kongera kubaka igihugu. Yagarutse no ku kibazo cy’abinangira kwishyura imitungo bangije muri Jenoside, abasaba kugikemura kuko ibyo babazwa ari ugushyira mu bikorwa umwanzuro w’urubanza rwaciwe n’inkiko Gacaca.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwali, ahamya ko abatutsi bishwe bapfanye n’u Rwanda kuko abapfuye bari bambuwe agaciro mu gihugu cya bo.

Ati “Abatutsi mu babishe harimo n’abanyamahanga babaga mu Rwanda, aho umunyamahanga nk’abafaransa bakaga indangamuntu umunyarwanda kandi ari mu gihugu cye”.

Minisitiri Uwacu n'abandi bayobozi bunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.
Minisitiri Uwacu n’abandi bayobozi bunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Akomeza avuga ko uwishe u Rwanda atabashije kwica umutima wa rwo, kuko kuri ubu harimo kubakwa Ubunyawanda bushingiye ku bumwe. Yasabye abitabiriye umuhango wo kwibuka gushyira hamwe no gukundana bakirinda icyabateramo amacakubiri.

Abayobozi bose bashimye intambwe imaze guterwa n’abanyarwanda mu kwifatanya n’abarokotse kwibuka ababo bazize Jenoside, kuko kwibuka bitanga imbaraga ku bakiriho zo guharanira ko Jenoside itazongera kuba.

Abaturage basabwe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.
Abaturage basabwe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.

Mu kwibuka Jenoside kandi abarokotse Jenoside bashimira ingabo z’ Inkotanyi, kuko zahagaritse Jenoside. Uwanyirigira Françoise watanze ubuhamya yise ngo “kubaho kw’inkoko ntabwo ari impuhwe z’agaca”, avuga uburyo yarokokanye n’umwana yabyaye muri Mata 1994, agatangaza ko ubwo yageraga mu maboko y’Inkotanyi yagaruye icyizere cyo kubaho.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka