Mwulire: Abatutsi bagerageje kwirwanaho bahangana n’Interahamwe

Abarokokeye Jenoside i Mwulire mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bari banesheje Interahamwe bakoresheje amabuye, iyo bataza kugabwaho ibitero n’Abajepe barindaga uwari Perezida Habyarimana.

Bavuga ko urugamba rwo kwirwanaho rwamaze iminsi 10 ruyobowe na Karenzi Guido afashijwe n’umukobwa witwaga Kirabirwa, hakoreshejwe amabuye n’izindi ntwaro za gakondo.

Mu barokokeye Jenoside i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, harimo Egidia Mukarubuga uvuga ko ababyeyi n’abakobwa bari bashinzwe gushaka no kwegeranya amabuye yo kurwanisha, abagabo n’abasore bakajya imbere ku rugamba.

Avuga ko bari barishyize hamwe bashinga inkambi yo kwirwanaho, ku buryo ngo Interahamwe zari zamaze gutsindwa iyo hataza Abajepe n’izari ingabo z’Igihugu (Ex FAR).

Abajepe ngo bamaze iminsi baza kubica, babanza kubarasa ariko nyuma yaho batangira kujya bakoresha imihoro kugeza ubwo bishe abarenga ibihumbi 15.

Mukarubuga na we ngo bamutemye inshuro ebyiri aryama mu mirambo, agiye kuhapfira injangwe iraza itangira kumurigata ibisebe ikarya ahaboze, bituma ububabare bushira abasha kweguka aragenda.

Mukarubuga yahaye ubuhamya abayobozi n’imbaga y’abaturage bagiye kwibukira i Mwulire mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023.

Mukarubuga ati "Abajepe Baratemye, baratema kugeza ubwo babonye ko bashoje igikorwa, nanjye mba aho mu mirambo, ubwo hari ku nshuro ya kabiri bari bantemye, umutwe barawucokacotse".

Ati "Ngiye kubona mbona agapusi karaje, karenga za ntumbi zose kansanga aho nari ndyamye, ndavuga nti ’iyi pusi yo ije kwenda iki! Iraza ijya muri bya bisebe byanjye irabirya, irabyoza, ibihu byose uko byumiyemo n’amaraso ipusi ibikuraho, hanyuma ndasinzira".

Mukarubuga warokokeye i Mwulire
Mukarubuga warokokeye i Mwulire

Avuga ko yaje gukanguka, arambuye akaboko yumva kararambutse, agoroye ijosi bari batemaguye akumva riranyeganyeze kubera ko ibyateraga amasazi n’uburibwe ya njangwe ngo yari yabikuyemo.

Mukarubuga avuga ko yaje kubyuka aho mu mirambo biremera ndetse agarura ubwenge, agenda yerekeza iwabo hitwa i Nawe, ariko ageze mu Kamiranzovu ngo ahura n’uwamwiciye se witwa Kanyamusoro, amubwira ko nta muntu wasigaye w’iwabo.

Kanyamusoro ngo yanze kumwica ahubwo amugira inama yo kujya i Rwamagana kuko ngo yari yumvise ko Inkotanyi zahageze, akigenda ahura n’abandi barokotse Jenoside baramujyana ahitira kwa muganga.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Mwulire ubu rushyinguwemo imibiri 26,958, bishwe baturutse mu byari amakomini ya Bicumbi, Gikoro na Rutonde.

Kugeza ubu ariko haracyaboneka abagiye bajugunywa ku misozi itandukanye, barimo abashyinguwe mu cyubahiro ku wa Kabiri bagera kuri 28, harimo imiryango ya Rwakibibi Pascal.

Rwakibibi avuga ko kuba abo babyeyi n’abavandimwe barakoresheje intwaro gakondo, na we ngo bimwibutsa ko abarokotse Jenoside bagomba kurangwa n’umuco gakondo w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Rwakibibi Pascal wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro
Rwakibibi Pascal wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro

Ati "Intwaro gakondo mbona ubu ntabwo ari amabuye cyangwa ntampongano nk’uko bariya babigenje, ahubwo ni umuco. Mu muco nyarwanda nta wicaga undi, ahubwo habagaho gufashanya tukagira ubumwe, Umunyarwanda ni nk’undi".

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire wari mu Bayobozi bagiye kwibukira i Mwulire, avuga ko ubuhamya bwa Mukarubuga bwerekana ubutwari mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Paula Ingabire
Minisitiri Paula Ingabire

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka