Mwogo: Abarokotse barasaba ko hakubakwa urwibutso ku ruzi rw’Akagera

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera barasaba ko hakubakwa urwibutso ku ruzi rw’Akagera ahajugunywe Abatutsi batabarika kugirango bajye bibukwa.

Ndayambaje Christophe ni umwe mu batutsi bajugunywe mu ruzi rw’Akagera. Mu buhamya bwe avuga ko yaje kuvumburwa n’abicanyi aho yari yihishe nyuma yo gusigana ku mwica, bafata icyemezo cyo kumujugunya mu ruzi rw’Akagera.

Ndayambaje Christophe atanga ubuhamya bw'ukuntu yajugunywe mu ruzi rw'Akagera.
Ndayambaje Christophe atanga ubuhamya bw’ukuntu yajugunywe mu ruzi rw’Akagera.

Yagize ati “bafashe amabuye bayampambiraho ubundi baranzirika banjugunya mu ruzi rw’Akagera ariko kubera ko uruzi rwari rwuzuye rwanjugunye i musozi maze numva imigozi bari banziritse itangiye gucika.”

Ndayambaje Christophe nawe ubwe avuga ko uburyo yavuye mu ruzi rw’Akagera ari igitangaza cy’Imana. Nyuma yo kuzanzamuka yaje gusubira mu mazi agerageza koga ajya i Kayumba ari naho yaje kurokokera.

Abarokokeye i Mwogo bakoze urugendo bajya ku ruzi rw'Akagera.
Abarokokeye i Mwogo bakoze urugendo bajya ku ruzi rw’Akagera.

Kubera Abatutsi benshi batabarika bajugunwe mu ruzi rw’Akagera batazwi umubare wabo niho abarokotse bo muri Mwogo bahera basaba ko kuri uwo ruzi hakubakwa urukuta maze rugashyirwaho amazina y’Abatutsi bajugunwe muri urwo ruzi nk’uko bivugwa na Rwabukanga Vedaste umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Mwogo.

Ati “si ibyo gusa kuko turasaba ko hanajyaho umunsi cyangwa se itariki ntakuka tuzajya twibukiraho abacu dufashijwe n’inshuti zacu, ibyo bizatuma tubasha kubaha icyubahiro kibakwiye”.

Indabo bazishyize mu mazi y'uruzi rw'Akagera.
Indabo bazishyize mu mazi y’uruzi rw’Akagera.

Abarokotse bishimira ko ubu bahabwa umwanya wo kwibuka ababo barimo n’abajugunywe mu nzuzi icyakora baranenga uburyo aho mu murenge wa Mwogo hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside aho bamwe mu barokotse bohererezwa ubutumwa kuri telephone bubatera ubwoba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwogo, Ruzagiriza Vital arabahumuriza ababwira ko inzego z’umutekano zikurikirana icyo kibazo. Ati “ inzego z’umutekano zigiye guhagurikira icyo kibazo kuburyo mu gihe cya vuba bazaba batawe muri yombi maze bakabihanirwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Pricille arasaba abarokotse kudaheranywa n’amateka ahubwo bagaharanira kwiyubaka birinda ibihuha aho byava hose, ko umutekano wabo ucunzwe neza.

Bashyira indabo mu ruzi rw'Akagera mu rwego rwo kunamira Abatutsi bajugunywemo.
Bashyira indabo mu ruzi rw’Akagera mu rwego rwo kunamira Abatutsi bajugunywemo.

“Icyifuzo cyabo cyo kubaka urwibutso ku ruzi rw’akagera, turacyakiriye tugiye kureba uburyo byakorwa nk’uko byagiye bikorwa ahandi, kandi turabizeza ko mu gihe cya vuba bazasubizwa”, Uwiragiye.

Umurenge wa Mwogo ni umwe mu mirenge ifite umubare munini w’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mirenge igize akarere ka Bugesera, mu cyahoze ari Komine Kanzenze ariko kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyirizina wabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka