Musanze : Ngo nta munyarwanda udafite inshingano yo kwibuka
Buri munyarwanda afite inshingano yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ibyabaye byakorewe Abanyarwanda, bikorwa n’Abanyarwanda ndetse bihagarikwa n’Abanyarwanda.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa kabiri tariki 02/07/2013, ubwo abakozi ba Hotel La Palme iherereye mu karere ka Musanze yibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ikanaremera imiryango itanu yarokotse Jenoside.
Nizeyimana Sebagabo Emmanuel, umuyobozi w’iyi hotel, yavuze ko kwibuka bigomba kujyana no kwibuka abashoboye kurokoka Jenoside. Akaba ari muri uru rwego baremeye imiryango itanu yagize amahirwe yo kurokoka.
Ati : « kuri uyu munsi twibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango itanu yarokotse Jenoside yafashwe mu mugongo, ihabwa ubufasha burimo ibikoresho byo mu rugo, ibyo mu gikoni, ibyo kuryamira n’ibindi».
Samvura Epimaque uyobora IBUKA mu karere ka Musanze, yavuze ko imibereho y’abarokotse Jenoside igenda irushaho kuba myiza, gusa ngo baracyafite agahinda gaturuka ku kuba ahanini imitungo yabo itarishyurwa na n’ubu.
Imiryango itanu yaremewe na Hotel La Palme yahawe ibikoresho birimo ibyo mu gikoni, ndetse n’ibyo kuryamirwa ndetse n’ibahasha irimo amafaranga, byose hagamijwe kubafasha kwiyubaka mu bihe biri imbere.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|