Muri Jenoside umudepite yasabye interahamwe kumuzanira agahanga k’umututsi wari warazengereje ibitero

Mu kwibuka abanyarwanda basaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu gihugu baganira ku mateka y’uburyo Jenoside yakozwe n’uko yateguwe. Mu gihe ahenshi abagabo aribo bagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi, aho abagore bakoze Jenoside ngo bayikoranye ubugome bukabije.

Depite Mukarurangwa Bernadette, wari utuye mu yahoze ari komini Ndora, kuri ubu ni mu Karere ka Gisagara, yakanguriye Interahamwe kwica akanahigira abagomba kwicwa, agera n’aho asaba ko uzica umusaza witwa Batsinda, wari warazengereje ibitero abisubiza inyuma kuko yari umuhanga mu kurashisha umuheto, amuzanira umutwe we. Uwo musaza yarishwe umutwe ushyikirizwa Depite Mukarurangwa arishima.

Mu mateka ya Jenoside yakorewe i Ndora ntibazibagirwa Depite Mukamurangwa wasabye umutwe w'umusaza Batsinda.
Mu mateka ya Jenoside yakorewe i Ndora ntibazibagirwa Depite Mukamurangwa wasabye umutwe w’umusaza Batsinda.

Abatuye Akarere ka Gisagara bagaya imyitwarire y’uwo muyobozi kuri ubu wahungiye hanze y’u Rwanda. Umwe muri bo aragira ati “Kubona yakira igihanga nk’aho yakwakiriye abantu, yagaragaje ubwicanyi ndengakamere. Ubundi umubyeyi arangwa n’impuhwe ariko we isura yagaragaje nta mpuhwe zari zirimo”.

Ubwo yitabiraga kwibuka ku nshuro ya 21 abatutsi bazize Jenoside yakorewe ku musozi wa Kabuye mu Murenge wa Ndora, Depite Mukandutiye Spéciose, yagarutse kuri iyo myitwarire ya kinyamaswa yaranze uwari intumwa ya rubanda.

Urugo rwa Depite Mukarurangwa ruri mu Murenge wa Ndora. Ubu yahungiye yanze y'u Rwanda.
Urugo rwa Depite Mukarurangwa ruri mu Murenge wa Ndora. Ubu yahungiye yanze y’u Rwanda.

Yaragize ati “Nta muntu nifuza ko akora ikibi, ariko iyo bigeze ku mugore birambabaza kurushaho. Umugore yakagombye kuba umubyeyi utanga ubuzima, utanga amahoro, utanga urukundo. Ariko ugahagarara ahangaha nk’intumwa ya rubanda, nk’umubyeyi ukavuga ko wishimiye kwakira igihanga! ni agahumamunwa”.

Mu murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, naho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi umugore witwa Mukangango ngo yari kuri bariyeri y’ahitwa mu Gitega, agafata abana b’impinja akabakuramo imyenda ngo arebe ko atari abahungu bambitswe imyenda y’abakobwa.

Iyo hibukwa abana b’abahungu basaga 150 biciwe mu Murenge wa Nyarubaka, ingeri zitandukanye z’abantu zigaya ubugome bwaranze Mukangango kandi yari umubyeyi wagombye kugirira impuhwe abana no kubakunda ariko akaba yarashishikajwe no kubica.

Hagati y'ibi biti niho hari icyobo Mukangango n'interahamwe yari ayoboye bajugunyaga abana b'abahungu bishe.
Hagati y’ibi biti niho hari icyobo Mukangango n’interahamwe yari ayoboye bajugunyaga abana b’abahungu bishe.

Mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, agaya urugero rubi rwatanzwe na Mukangango, yagize ati “Umuntu w’umubyeyi wakagombye kuba areberera abana no kubabungabunga, ahubwo niwe wavugaga ngo nimukuremo n’uriya murebe ko atari muhungu bambitse imyenda y’abakobwa!”

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko uwo mukangango yaba yaraciriwe urubanza cg ntarafatwa ngo abibazwe?

Alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ariko ntanikibabaje cyane nko kubona ahantu nkahariya kuriruriya rwibutso rwa gisagara,(ndora),rwitwa urw’akarere,kuba hatagira ibiranga amateka y’ubugome ndengakamere yaharanze,mwibaze namwe ahantu hashyinguye abantu barenga ibihumbi mirongo ine nabitatu hafi na bine43286...,hakaba hatagira imva,bakaba bashyinguye mumashitingi,koko,biteye agahinda rwose

alias MUZENGA yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

uyu mudepite yari umugome nanjye ndamuzi, gusa Imana ishimwe ko tutagifite abantu nkaba. never again

nfamije yanditse ku itariki ya: 7-05-2015  →  Musubize

Genocide yakoreye bene wanjye abatutsi birababjye cyane amarira nzarira ni yesu ubize

Nyasafari Nyahumure yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka