Murama: Uwahoze ari burugumesitiri witambitse interahamwe zashakaga kwica abatutsi yagororewe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge ya Murama na Rukira igize icyahoze ari Komini Rukira mu gihe cya Jenoside, ubu akaba ari mu Karere ka Ngoma, bagabiye inka umuryango wa Ruhigira Donat,wahoze ari burugumesitiri wa Komini Rukira muri Jenoside.

Ruhigira Donat ,yanze ko Jenoside ikorwa muri Komoni Rukira ndetse n’interahamwe zagerageje kuyitangira ategeka abapolisi ba komini kuzirasa ni uko barazirasa zimwe zirapfa bituma izindi zitinya,kugera ubwo yarushijwe imbaraga n’interahamwe zaturutse mu yandi makomini.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Muramira bushimira umufasha wa Donat Ruhigira, mu mwanya w'umugabo kubera igikorwa cy'ubutwari yakoze.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muramira bushimira umufasha wa Donat Ruhigira, mu mwanya w’umugabo kubera igikorwa cy’ubutwari yakoze.

Iyi nka yashyikirijwe umugore we, Mukatamugu Theopiste, kuko Ruhigira we yaje kwitaba Imana mu 1998 azize uburwayi.

Nk’uko abarokotse Jenoside mu cyahoze ari Komini Rukira babivuga, ngo kugabira inka umuryango we babikoze bashima iyo neza yagize akabarwanaho nubwo yaje kunanirwa ngo yarababuriye abonye byanze maze barahunga bamwe babasha kurokoka.

Gakwavu J. Baptiste, umwe mu barokokeye muri iyi komini, avuga ko abarokotse Jenoside muri Rukira batazibagirwa uyu mu burugumesitiri uburyo yabarwanyeho yanga ko bicwa kandi atarahigwaga mu gihe abandi bayobozi b’icyo gihe bari babishyigikiye.

Yagize ati” Yaradufashije rwose kugera ubwo yanatanze uburenganzira ku bapolisi ko interahamwe ziza kwica abantu ziraswa. Ni ko byagenze kuko hari interahamwe imwe yarashwe irapfa,ndetse n’izindi nterahamwe zari zaturutse mu tundi turere twaramuhuruje ahitwa za Gituku maze abapolisibicamo 12 ziriruka zirahunga.”

Akomeza avuga ko nubwo muri ako Karere ka Rukira hari umutwe w’interahamwe, nta wigeze atangira kwica kuko burugumesitiri yari yabyanze kugera ubwo arushijwe imbaraga.

Ati “Nyuma y’icyumweru ngo ni bwo haje interahamwe zo muri Birenga,Kabarondo na Kayonza ndetse n’abajandarume arushwa imbaraga batangira kwica natwe turahunga tubonye bikomeye.”

Umufasha wa Donat Ruhigira yishimiye ko ineza y'umugabo itibagiranye.
Umufasha wa Donat Ruhigira yishimiye ko ineza y’umugabo itibagiranye.

Mukatamungu, umufasha wa Ruhigira Donat,yashimye icyo gikorwa ndetse avuga ko kimweretse ko ineza yakozwe n’umugabo we itibagiranye.

Avuga ko umugabo we yangaga akarengane akari ko kose ari yo mpamvu yatumye yanga gushyigikira Jenoside ku buryo yari yarahiye ko Jenoside itazaba muri komini ye ariko biramunanira.

Ntijyinama Juvenal, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Murama, avuga ko iyo haza kuboneka abategetsi benshi bafite umutima nk’uwa Ruhigira Donat, Jenoside iba itaragize ubukana nk’ubwo yagize.

Yagize ati “Nubwo yitabye Imana tutabashije kumwihera iri shimwe, tubashije kurishyikiriza umuryango we kuko ineza idakwiye kwibagirana. Ntabwo Jenoside ikwiye kwitirirwa abahutu bose kuko hari abagize neza bashaka kurokora abatutsi.uwakoze neza ntakibagirane.”

Ngendahima Mathias, Umuyobozi w’Umurenge wa Murama mu cyahoze ari Komini Rukira,yemeza ko igikorwa cyakozwe n’uriya mu burugumestiri ari ubutwari kandi ko yabukomeje kugera Jenoside irangiye,bityo ko iyo hagira n’abandi bayobozi bamera nka we haba hararokotse benshi mu cyahoze ari Perefectura ya Kibungo.

Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu 1994, byagaragajwe ko yateguwe n’ubuyobozi bwariho ndetse bunayishyira mu bikorwa akaba ari yo mpamvu abarokotse Jenoside mu cyahoze ari Komini Rukira bageneye ishimwe uyu muyobozi witandukanije n’ikibi abandi bagenzibe bashyigikiye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabakunda ibyo mutugezaho

Nshimiyimana benito theogene yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Donat yagize neza,uwakoze neza, akwiye kubishimirwa.

Felicien yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

hari abantu berekanye umutima mwiza urenze kandi barengera abicwaga batitaye ku buzima bwabo , Ruhigira yakoze neza cyane amahoro n’imigisha bikomeze kumubaho aho aruhukiye ndetse umuryango we ukomeze utere imbere

gatarama yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka