Mukeshimana yashatse kwiyahura inshuro 10 kubera kwibuka Abatutsi yishe muri Jenoside

Dominiko Mukeshimana; ukomoka mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, atangaza ko nyuma ya Jenoside yashatse kwiyahura inshuro zigera ku 10 kubera amashusho y’Abatutsi yishe yamugarukaga mu mutwe.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari mu murenge wa Rugendabari yarazwi cyane ku mabariyeri kuko kari ko kazi ke muri icyo gihe.

Mukeshimana avuga ko yababajwe n'abantu yishe.
Mukeshimana avuga ko yababajwe n’abantu yishe.

Avuga ko Abatutsi baguye ku mabariyeri muri uyu murenge ari benshi kuko byabaga bigoye ko hagira uyirenga bazi neza ko ari Umututsi. Ati “nagize uruhare mu kwica abatutsi b’inshuti nakundaga, kuri ubu ndabyicuza cyane.”

Umwe mu bo avuga yishe ni umukobwa bari baturanye kandi wari inshuti y’umuryango wabo witwaga Clarisse Mukamana. Uyu mukobwa ni umwe mu bo yibukaga bikamubuza amahoro yo mu mutima, ku buryo byatumye agera n’aho ashaka kwiyahura inshuro zigera ku 10.

Mukeshimana yagize umwanya wo gutanga ubuhamya mu ruhame.
Mukeshimana yagize umwanya wo gutanga ubuhamya mu ruhame.

Avuga ko uburyo yagerageje gukoresha burimo kwiyahuza amazi yiroshye mu mugezi ariko abura imbaraga zo kubikora.

Uyu mugabo yaje gushinjwa Jenoside mu rukiko gacaca, akatirwa imyaka itatu n’igice y’igifungo n’indi itatu n’igice yo gukora igihano nsimburagifungo TIG.

Nyuma yo kurangiza igihano cye kubera inyigisho yakuye muri gereza, ngo byatumye afata gahunda yo kwiga kuko yari yaravukijwe amahirwe yo kwiga. Mu 2011 yahise atangira mu mwaka wa mbere y’amashuri abanza.

Avuga ko ababyeyi be bagiye kumutangiza afite imyaka umunani maze bamwangira ko yiga kuko yari ayirengeje ariko ngo yatangajwe n’uko bamwemereye kwiga ubu ashaje.

Kuri ubu Mukeshimana yigana n’umwana we w’imfura mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Avuga ko yagannye ishuri kugira ngo abashe gukorera igihugu cye, kuko yumva ko atigeze akorera neza igihugu cye mu buzima bwe.

Ati: “Nabwiye umugore wanjye ngo akomeze akore nanjye ajye kuntangiza maze nzabone uko nkorera igihugu nsobanutse.”

N’ubwo benshi bavuga ko bakoze Jenoside kubera ubujiji we siko bimeze, kuko we yayikoze kubwo kwanga Abatutsi cyane kubera ababyeyi be bamwigishaga ko Abatutsi ari abanzi b’igihugu hakiyongeraho n’izo yahabwaga na leta yariho icyo gihe nk’uko abivuga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

birababaje kbs niko ubuyobozibubi bumera bwariho icyogihe

akundweaimable yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

ni igitangaza koko

ange yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

asyi, uziko numva mumbabaje, anyibukije abanjye batikiye, ndababaye rwose, ubwo yumva yarabiciraga iki? UKO NI UKUZURA AKABOZE ? NDABABAYE RWOSE PE, ubu ndabyara nkihemba , narwara nkirwaza , ubu seeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee mumbabarire ndababaye kandi nari maze kabiri narihaye amahoro

ange yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Nk’ibi mukeka ko byaba bitumariye iki koko ababisoma?! Usibye kutwongerera agahinda ko mu gihugu cyacu nta butabera buhaba!? Umuntu wishe abantu ubyiyemerera mukamurekura mwarangiza mukamuha n’urubuga rwo kudushinyagurira !! Ni igitangaza!

MUHOZI yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Ubwose koko iki ni igihano cy’umuntu wiyemereye yuko yishe abantu muri génocide? Biteye isoni!!

Gloriose Kayitesi yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Uyu Mukeshimana wivugira ko yabaye icyamamare mu kwica abatutsi bishoboka bite kuba yzrakatiwe imyaka 7 gusa!

Iradukunda Olivier yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

amaraso y’umuntu si ikintu umutima wa muntu ubasha kwakira byoroshye birumvikana ko uyu mugabo akomerewe, niyihangane , kugira abashe kumva mumutima we nawe hari ugutuza muri we nugutanga uuhamya naka guya akagenda abiganiriza abantu, kandi avugishe ukuri kose ntanagato asize inyuma nibyo bifasha kandi bizafasha abo yahemukiye, dore ko ushobora no gusanga hari ababa batarabona ababo ngo babaherekeze mucyubahire, umutima uba ucyuzuye intimba!

justin yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

ubuyobozi bubi bwateje abanyarwanda kwica abatutsi kandi basangiye ubwenegihugu baturanye babana mbeese ubuyobozi bubi buragatsindwa ariko ibi nibyo binyereka ko dufite ubuyobozi bwiza butwitayeho budakunda amafuti kandi burangajwe nicyateza imbere abaturage. uwo mugabo niba yarasabye imbabazi abikuy kumutima natuze akore yiteze imbere kandi azarwanye ikibi cyose kuko yahawe umwanya wo kwisubiraho.

Therese yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka