Muhungwe: Hari imibiri y’abahiciwe yaburiwe irengero

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu abacitse ku icumu bari barahungiye i Muhungwe bavuga ko imibiri y’abahiciwe yaburiwe ingero kubera ubuvumo bashyizwemo no kuribwa n’imbwa.

Kabayiza Erneste, umwe mu bahungiye i Muhungwe avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mbere 1994 ariko ngo byabaye agahomamunwa taliki ya 7 Mata ubwo indege yari imaze kugwa kuko abasirikare babaga Bigogwe batangiye ibikorwa byo kurasa abo bari barakoreye urutonde.

Ubwo ubwicanyi bwari butangiye benshi bahungiye i Muhungwe bizeye ko bari buhakirire ariko taliki ya 8 Mata ngo barakurikiwe hakoreshejwe abatwa b’abahigi n’imbwa ariko abahahungiye bagera 1000 bigira inama yo kwirwanaho ariko biba iby’ubusa kubera ubwinshi bw’ababarwanya bakoresha imbunda.

Abanyarubavu kuri uyu wa 07/04/2014 bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyarubavu kuri uyu wa 07/04/2014 bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’iminsi 15 bahigwa, bigiriye inama yo guhungira muri Zaire ariko ngo abagezeyo ni imbarwa kuko benshi bishwe umugenda kugera mu kibaya gihuza u Rwanda na Zaire hari bariyeri.

Kabayiza avuga ko Interahamwe n’abasirikare babishe agashinyaguro hakoreshejwe gukuramo abantu amaso bakabareka, kubaca amaboko n’amaguru bakabareka bakiri bazima.

Ngo Jenoside imaze guhagarikwa mu murenge wa Kanama habaruwe Abatutsi biciwe i Muhungwe haboneka abagera kuri 264 ariko abahiciwe ni benshi kandi batabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Abayobozi n'abaturage mu karere ka Rubavu bunamiye abaguye i Muhungwe.
Abayobozi n’abaturage mu karere ka Rubavu bunamiye abaguye i Muhungwe.

Kabayiza avuga ko abahungiye i Muhungwe bari benshi bavuye mu mirenge ikikije uyu musozi kandi ngo uretse igihumbi cyashoboye kwishyira hamwe hari n’abandi bari bihishe ahandi hatandukanye.

Kabayiza avuga ko basaba akarere kuzateganya ahashyirwa urwibutso rw’abiciwe i Muhungwe ndetse imirenge ikikije uyu musozi igakora urutonde rw’abahiciwe naho ababigizemo uruhare bagatanga ubuhamya bw’ibyo bakoze bagaragaza ahatawe Abatutsi bishwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Muhungwe yiciwemo Abatutsi yegeranye na gereza ya Nyakiriba ahafungiwe bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside badashaka kwihana icyaha bakoze no gutanga amakuru ku byo bakoze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka