Muhanga: Abazi ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nibo bagabo bo guhangana n’abayihakana

Abayobozi batandukanye barasaba abaturage batuye ahari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 kujya bagaragariza abayihakana ko bo ubwabo babyiboneye n’amaso, kandi amateka n’amakuru nk’ayo akandikwa akabikwa kugira ngo atazibagirana.

Hamwe mu hari amateka yihariye mu Karere ka Muhanga ni nk’i Kabgayi ahavukiye ishyaka rya PARMEHUTU rishinjwa kuba ari ryo ryazanye amacakubiri hagati y’abahutu n’abatutsi, ndetse n’i Nyakabanda aho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda kuri Leta y’abatabazi yatanze imbunda bwa mbere ku bahutu abashishikariza kwica abatutsi.

Ijambo rya Kambanda ryatumye abatutsi b'i Nyakabanda bicwa bajugunywa muri Nyabarongo, ku buryo hamaze kuboneka imibiri 126 gusa.
Ijambo rya Kambanda ryatumye abatutsi b’i Nyakabanda bicwa bajugunywa muri Nyabarongo, ku buryo hamaze kuboneka imibiri 126 gusa.

Uwahoze ari Senateri Gasamagera Wellars nk’umuturage wavukiye i Muhanga mu yahoze ari Gitarama uzi n’amateka yahoo, avuga ko abatuye Gitarama bazi neza inyigisho ishyaka PARMEHUTU yavutse mu w’1957 rigakora ku mugaragaro kuva mu w’1959 ryatangaga n’ibyo ryari rigamije, ku buryo kuvuga ko Gitarama ya kera yabaye imvano y’amacakubiri ntawe byananira.

Ishyaka PARMEHUTU ngo ryaranzwe no gutoteza abatutsi aho mu w’1960 hirukanwe abayobozi bose b’abatutsi mu ma komini, maze PARMEHUTU itoresha abandi binyuze mu byitwaga amashyaka y’icyo gihe igira hejuru ya 70% by’inyanya yo muri za Komini kuko yari yarashyizeho abayobozi b’abahutu.

Gasamagera avuga ko kuva mu w'1959 PARMEHUTU yabibye urwango hagati y'abahutu n'abatutsi.
Gasamagera avuga ko kuva mu w’1959 PARMEHUTU yabibye urwango hagati y’abahutu n’abatutsi.

Nyuma yo kubona iyo myanya ngo Kayibanda wayoboraga PARMEHUTU yabonye imbaraga z’abayobozi b’Amakomini ari nabo bamufashije guhirika ubutegetsi bw’Umwami mu w’1961 ku cyiswe Cout d’Etat y’i Gitarama, icyo gihe ava ku kuba Minisitiri w’Intebe w’agateganyo aba Minisitiri w’Intebe wuzuye ahita ashyiraho na Guverinoma, hashyirwaho inteko ishinga amategeko n’ubutegetsi bw’ubucamanza.

Ikigayitse Gasamagera avuga ni uko abategetsi b’icyo gihe bananiwe guhuza abanyarwanda no gukemura ibibazo bari bafite, ahubwo bagahitamo gukemura ikibazo cy’amoko habibwa urwango n’amacakubiri.

Gasamagera agira ati “PERMEHUTU yarushijeho guca umuhora hagati y’abahutu n’abatutsi kugira ngo bangane, yigisha abahutu ko umututsi ari inzoka kandi kwica inzoka atari icyaha, ingengabitekerezo izamuka ityo abatutsi batangira kwicwa”.

Amateka nk’aya ngo ni ikimenyetso simusiga gihamya uko Jenoside yateguwe n’uko yageze ku mugambi wayo ihereye kuri PARMEHUTU y’i Gitarama.

Mutakwasuku asaba abazi amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kubeshyuza abahakana n'abayipfobya.
Mutakwasuku asaba abazi amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kubeshyuza abahakana n’abayipfobya.

Ahandi havugwa ikimenyetso ntakuka kinyomoza abahakana Jenoside ni i Nyakabanda aho uwahoze na none ari Minisitiri w’Intebe kuri Leta yiyise iy’abatabazi, Jean Kambanda yagiye kwigisha abahutu gukoresha imbunda no kuzibaha kugira ngo bazirwaneho igihe cyose umwanzi yabarasaho, icyo gihe kandi ngo umwanzi wavugwaga yari Umututsi nk’uko byigishijwe abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku asanga abari mu nama ya Kambanda ubwo yabahaga imbunda akanashinga uwo munsi umutwe w’Interamahwe, [hari muri kamena 1994] bagomba kujya bahamiriza abahakana Jenoside n’amahanga ko ubwabo bafite ibimenyetso by’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Gushyigikira amateka y’uturere twagize umwihariko muri Jenoside ngo ni imwe mu ntambwe zo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ari nayo ngingo ngenderwaho hibukwa ku nshuro ya 21 abatutsi bazize Jenoside mu w’1994.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka