Mu Buholandi bibutse ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda baba mu Buholandi bifatanyije n’Abaholandi kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Uwo muhango wabaye tariki 15/02/2014 waranzwe n’imurika n’ibiganiro ku mateka ya Jenoside.

Kuwa gatanu tariki 14 Gashyantare, mu murwa mukuru w’Ubuholandi La Haye, ni bwo bizihije igitambo cya Misa mu kiliziya yitwa Church of Our Saviour, yari iyobowe na padiri Sjaak de Boer yitabirwa n’Abanyarwanda benshi baba mu Buholandi, abayobozi batandukanye bo muri icyo gihugu, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’izindi nshuti z’u Rwanda.

Abitabiriye umuhango bakoze urugendo bajya gucana buji havugwa n’amajambo y’abantu batandukanye barimo ambasaderi Karabaranga Jean Pierre uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, umuyobozi wa IBUKA Dr. Dusingizemungu Jean Pierre, Mundele Christian uhagarariye IBUKA mu Buholandi na Jan Pronk wigeze kuba ministre w’Ubuholandi ushinzwe iterambere n’ubufatanye kuva mu 1989 kugeza mu 1998.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Karabaranga yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 20 ku Banyarwanda ari iby’agaciro kanini, kuko ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma bakareba ibitaragenze neza mu mateka yabo byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bizatuma Abanyarwanda babasha guhangana n’ingaruka za Jenoside kugira ngo babashe kubaka umuryango utajegajega ubereye Abanyarwanda bose, baba ab’iki gihe ndetse n’abazabakomokaho.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka