Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino ku isi mu mafoto

Mu gihe isi yose yibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti zabo babizirikanye by’umwihariko mu mihango inyuranye yabereye hirya no hino ku isi.

Kigali Today irabibagezaho mu ncamake igizwe n’amafoto...

Imihango nyirizina yabereye i Kigali mu murwa mukuru w'u Rwanda, aho bacanye urumuri rw'icyizere ngo bashimangira ko nyuma y'imyaka 20 icyo gihugu n'abagituye bafatanye urunana mu kubumbatira ibyo bagezeho.
Imihango nyirizina yabereye i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, aho bacanye urumuri rw’icyizere ngo bashimangira ko nyuma y’imyaka 20 icyo gihugu n’abagituye bafatanye urunana mu kubumbatira ibyo bagezeho.
Ni urumuri rw'icyizere ku barokotse n'u Rwanda muri rusange, rwari rumaze igihe ruzengurutswa mu gihugu cyose.
Ni urumuri rw’icyizere ku barokotse n’u Rwanda muri rusange, rwari rumaze igihe ruzengurutswa mu gihugu cyose.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ijambo rihumuriza abarokotse, ashimangira ko ngo u Rwanda rwahisemo Kunga ubumwe, buri wese akagira ibyo ashinzwe kandi akabibazwa kandi bagatekereza ibihanitse bibateza imbere.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ijambo rihumuriza abarokotse, ashimangira ko ngo u Rwanda rwahisemo Kunga ubumwe, buri wese akagira ibyo ashinzwe kandi akabibazwa kandi bagatekereza ibihanitse bibateza imbere.
Na Ottawa muri Canada bakoze imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka abayiguyemo banahumuriza abayirokotse.
Na Ottawa muri Canada bakoze imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka abayiguyemo banahumuriza abayirokotse.
Na Stockholm muri Suwedi, Abanyarwanda n'inshuti zazo bibutse Jenoside n'abayiguyemo, bakora urugendo rwamagana ingengabitekerezo yayo.
Na Stockholm muri Suwedi, Abanyarwanda n’inshuti zazo bibutse Jenoside n’abayiguyemo, bakora urugendo rwamagana ingengabitekerezo yayo.
Abatuye i Nyamagabe mu Rwanda bazindutse bahurira hamwe, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bamagana ingengabitekerezo yayo banashimangira ko bose bafite icyizere cy'imbere heza habo.
Abatuye i Nyamagabe mu Rwanda bazindutse bahurira hamwe, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bamagana ingengabitekerezo yayo banashimangira ko bose bafite icyizere cy’imbere heza habo.
I Washington DC muri Amerika bahuriye hamwe bibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umuhanzi w'Umunyarwanda uzwi ku izina rya Meddy yaririmbye indirimbo yamagana Jenoside igashimangira icyizere cy'imbere heza.
I Washington DC muri Amerika bahuriye hamwe bibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya Meddy yaririmbye indirimbo yamagana Jenoside igashimangira icyizere cy’imbere heza.
Mu Busuwisi Abanyarwanda n'inshuti zabo bakoze urugendo mu mujyi wa Geneva bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi banamagana ingengabitekerezo yayo.
Mu Busuwisi Abanyarwanda n’inshuti zabo bakoze urugendo mu mujyi wa Geneva bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi banamagana ingengabitekerezo yayo.
Icyo gihe hari abigaragambyaga bamanitse icyapa i Paris imbere ya minisiteri y'Ububanyi n'amahanga y'Ubufaransa basabaga icyo gihugu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe bahora bashinja Ubufaransa kugiramo uruhare.
Icyo gihe hari abigaragambyaga bamanitse icyapa i Paris imbere ya minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa basabaga icyo gihugu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamwe bahora bashinja Ubufaransa kugiramo uruhare.
I Kigali mu Rwanda niho habaye imihango ikomeye yarimo urugendo rwo kwamagana Jenoside rwateguwe n'ihuriro IBUKA ry'abarokotse Jenoside rwitabiriwe n'imbaga y'abantu barimo na perezida w'u Rwanda Paul Kagame.
I Kigali mu Rwanda niho habaye imihango ikomeye yarimo urugendo rwo kwamagana Jenoside rwateguwe n’ihuriro IBUKA ry’abarokotse Jenoside rwitabiriwe n’imbaga y’abantu barimo na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Abatuye umujyi wa Kigali mu Rwanda bitabiriye urugendo rwamagana Jenoside ari benshi.
Abatuye umujyi wa Kigali mu Rwanda bitabiriye urugendo rwamagana Jenoside ari benshi.
Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y'Epfo ni umwe mu bitabiriye imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 n'urugendo rwamagana ingengabitekerezo yayo.
Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo ni umwe mu bitabiriye imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 n’urugendo rwamagana ingengabitekerezo yayo.
Kuri sitadi Amahoro ya Remera muri Kigali hari abakorera ibitangazamakuru binyuranye hirya no hino ku isi, bakurikiranye bakanatangaza imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Kuri sitadi Amahoro ya Remera muri Kigali hari abakorera ibitangazamakuru binyuranye hirya no hino ku isi, bakurikiranye bakanatangaza imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Abanyarwanda n'inshuti zabo baba mu Buholandi nabo bagize uburyo bwabo bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Buholandi nabo bagize uburyo bwabo bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabo z'Afurika yunze Ubumwe ziri muri Centrafrica kubungabunga amahoro zafashe umwanya zifatanya n'abasirikari b'u Rwanda bari Bangui mu kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, baniyemeza kurwanya ubwicanyi bumeze nka Jenoside bukorerwa abayisilamu bo muri icyo gihugu cya Centrafrica bagiyemo kubungabunga amahoro.
Ingabo z’Afurika yunze Ubumwe ziri muri Centrafrica kubungabunga amahoro zafashe umwanya zifatanya n’abasirikari b’u Rwanda bari Bangui mu kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, baniyemeza kurwanya ubwicanyi bumeze nka Jenoside bukorerwa abayisilamu bo muri icyo gihugu cya Centrafrica bagiyemo kubungabunga amahoro.
I Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda bamaganye Jenoside, biyemeza kwiyubakira igihugu kuko ngo amahanga yabatereranye muri Jenoside atabifitiye impuhwe zabacyemurira ibibazo bindi bahangana nabyo buri munsi.
I Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda bamaganye Jenoside, biyemeza kwiyubakira igihugu kuko ngo amahanga yabatereranye muri Jenoside atabifitiye impuhwe zabacyemurira ibibazo bindi bahangana nabyo buri munsi.
Abakirisitu Gatolika bo mu Ruhango mu Rwanda bazindutse mu masengesho basengera abazize Jenoside banasaba Imana ngo izabarindire igihugu kongera kugwa ahabi.
Abakirisitu Gatolika bo mu Ruhango mu Rwanda bazindutse mu masengesho basengera abazize Jenoside banasaba Imana ngo izabarindire igihugu kongera kugwa ahabi.
Abanyarwanda baba muri Canada bahuriye hamwe n'inshuti zabo bashimangira ko ngo bafite icyizere gihamye kuri imbere heza h'igihugu cyabo.
Abanyarwanda baba muri Canada bahuriye hamwe n’inshuti zabo bashimangira ko ngo bafite icyizere gihamye kuri imbere heza h’igihugu cyabo.
Bamwe mu banyamahanga basanze Abanyarwanda i Kigali bifatanya nabo mu kwibuka Jenoside banacana urumuri rw'Icyizere ngo ruhamya ko u Rwanda rwavuye mu icuraburindi rurombereje iterambere kandi rutazasubira inyuma ukundi. Aha perezida w'u Rwanda yasakazaga urumuri rw'icyizere kuri sitadi Amahoro mu mujyi wa Kigali.
Bamwe mu banyamahanga basanze Abanyarwanda i Kigali bifatanya nabo mu kwibuka Jenoside banacana urumuri rw’Icyizere ngo ruhamya ko u Rwanda rwavuye mu icuraburindi rurombereje iterambere kandi rutazasubira inyuma ukundi. Aha perezida w’u Rwanda yasakazaga urumuri rw’icyizere kuri sitadi Amahoro mu mujyi wa Kigali.
Ngo mu Rwanda, abato n'abakuru bose bafite icyizere gihamye ku iterambere n'imbere heza h'igihugu cyabo.
Ngo mu Rwanda, abato n’abakuru bose bafite icyizere gihamye ku iterambere n’imbere heza h’igihugu cyabo.
Mu mihango yabereye kuri sitadi Amahoro ya Remera muri Kigali, hakinwe umukino 'Shadows of Memory' werekanye uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe mu bantu.
Mu mihango yabereye kuri sitadi Amahoro ya Remera muri Kigali, hakinwe umukino ’Shadows of Memory’ werekanye uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe mu bantu.
Uwo mukino wagaragaje uko benshi bishwe bazira uko bavutse.
Uwo mukino wagaragaje uko benshi bishwe bazira uko bavutse.
Abakiri bato bamwe ntibumva uko Abanyarwanda bageze ubwo bica abandi mu byo barebaga mu mukino 'Shadows of Memory'
Abakiri bato bamwe ntibumva uko Abanyarwanda bageze ubwo bica abandi mu byo barebaga mu mukino ’Shadows of Memory’
Hari bamwe bajya bahungabanywa n'amateka mabi yaranze u Rwanda, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka. Muri iyi mihango hari abatojwe kubafasha.
Hari bamwe bajya bahungabanywa n’amateka mabi yaranze u Rwanda, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka. Muri iyi mihango hari abatojwe kubafasha.
Imihango yabereye mu Rwanda yagaragayemo ibimenyetso by'urumuri rw'icyizere, urubyiruko n'abakiri bato ngo bareberamo imbere habo heza.
Imihango yabereye mu Rwanda yagaragayemo ibimenyetso by’urumuri rw’icyizere, urubyiruko n’abakiri bato ngo bareberamo imbere habo heza.
Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zashimiwe cyane kuba zararokoye abari bataricwa muri Jenoside, ubu zikaba ngo zikomeje no kubafasha mu iterambere n'imibereho myiza, zibarindira umutekano, zubakira abatagira amacumbi, zinabafasha mu bikorwa by'iterambere.
Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zashimiwe cyane kuba zararokoye abari bataricwa muri Jenoside, ubu zikaba ngo zikomeje no kubafasha mu iterambere n’imibereho myiza, zibarindira umutekano, zubakira abatagira amacumbi, zinabafasha mu bikorwa by’iterambere.
Mu gihe ingabo z'Inkotanyi zarokoraga abahigwaga, amahanga yatereranye u Rwanda, ngo bamwe bavugaga ko amashitani yose yari yashize ikuzimu ari mu Rwanda.
Mu gihe ingabo z’Inkotanyi zarokoraga abahigwaga, amahanga yatereranye u Rwanda, ngo bamwe bavugaga ko amashitani yose yari yashize ikuzimu ari mu Rwanda.
Ibihumbi by'Abanyarwanda bari kuri sitadi bashimangira ko bitazongera ukundi.
Ibihumbi by’Abanyarwanda bari kuri sitadi bashimangira ko bitazongera ukundi.
Hacanywe urumuri rw'icyizere umufasha wa perezida Kagame yagejeje no ku bakiri bato
Hacanywe urumuri rw’icyizere umufasha wa perezida Kagame yagejeje no ku bakiri bato
N'inshuti z'u Rwanda zirimo perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali n'umufasha we zakiriye urumuri rw'icyizere cy'ahazaza heza ku Rwanda.
N’inshuti z’u Rwanda zirimo perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali n’umufasha we zakiriye urumuri rw’icyizere cy’ahazaza heza ku Rwanda.
Urubyiruko rwavuye muri Kenya kwifatanya n'Abanyarwanda mu rugendo rwamagana Jenoside mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.
Urubyiruko rwavuye muri Kenya kwifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwamagana Jenoside mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.
Icyo gihe mu Bufaransa bamaganaga uruhare bamwe mu bari abayobozi muri icyo gihugu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Icyo gihe mu Bufaransa bamaganaga uruhare bamwe mu bari abayobozi muri icyo gihugu bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Wabaye umunsi wihariye wo kwibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside.
Wabaye umunsi wihariye wo kwibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside.
Hongeye kwibukwa intege nke z'umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda, umuyobozi wa UN Ban Ki-Moon ashima Abanyarwanda uko bivanye muri ayo makuba, asaba ko bitazasubira ukundi.
Hongeye kwibukwa intege nke z’umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda, umuyobozi wa UN Ban Ki-Moon ashima Abanyarwanda uko bivanye muri ayo makuba, asaba ko bitazasubira ukundi.
Ibihugu by'amahanga by'inshuti z'u Rwanda byunamiye abazize Jenoside mu mihango yabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ahitwa ku Gisozi.
Ibihugu by’amahanga by’inshuti z’u Rwanda byunamiye abazize Jenoside mu mihango yabereye ku rwibutso rwa Kigali ruri ahitwa ku Gisozi.
Perezida w'u Rwanda n'abahagarariye ibihugu by'amahanga mu rugendo rwamagana Jenoside.
Perezida w’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu by’amahanga mu rugendo rwamagana Jenoside.
Ibitangazamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga byakurikiranye imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 aho yaberaga hose.
Ibitangazamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga byakurikiranye imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20 aho yaberaga hose.
U Rwanda rwagaragaje isura y'igihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi gifite icyizere cyo gutera imbere.
U Rwanda rwagaragaje isura y’igihugu cyunze ubumwe, gitekanye kandi gifite icyizere cyo gutera imbere.

Amafoto yakusanyijwe na Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka