Kwibuka 2014 bizajyana no gutwara urumuri

Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizajyana no gutwara urumuri ruzazenguruka uturere twose tw’u Rwanda, igikorwa kizatangira mu ntangiriro za Mutarama 2014 kugera muri Mata ubwo u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu abiteguza abayobozi b’uturere yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti ari igikorwa gikomeye mu Rwanda, agaragaza ko urumuri ruzazenguruka mu turere ruzaturuka ku rwibutso rwa Gisozi rukajya ruva mu karere rujya mu kandi rugatwarwa n’urubyiruko rufite imyaka 20.

Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko uru rumuri ruzajya rwakirwa mu karere n’abayobozi b’uturere ariko ngo rugashyirwa ku nzibutso zateguwe ahazajya hagaragazwa amateka y’ahantu.

Umwaka wa 2014 ni umwaka uzarangwa n’ibikorwa byo kwibuka amateka yaranze u Rwanda mu myaka 20 ishize aho bizahurirana no kwibohora ku nshuro ya 20, ibi bikorwa ngo bikazajyana no kugaragaza intambwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Minisitiri James Musoni aganira n’abayobozi b’uturere yagaragaje ko ari ibikorwa bizakorwa 2014 bigomba kwitegurwa neza kuko bizajyana no kwigira n’Ubunyarwanda.

Urubyiruko ruzaba rwujuje imyaka 20 rurashishikarizwa kugira uruhare no kugaragaza impinduka nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye hamwe no guhagarika Jenoside.

Nubwo biteganywa ko iki gikorwa cyo gutwara urumuri kizajya kijyana no gusura urwibutso rwateguwe no kugaragaza amateka, harimo uturere tutarubaka inzibutso hamwe no gutegura amateka y’ibyahabereye bikaba bishobora kuba imwe mu mbogamizi z’igikorwa cyo gutwara urumuri.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

tugiye kwibuka k’uncuro ya 20, ni igikorwa gikomeye kandi twishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho iyo numva hari imibiri itarashyingurwa mucyubahiro birababaza kandi ni agashinyaguro. nk’ho imibiri iri kugaragara ntamakuru yatanzwe ngo ishyingurwe, aho bizwi ariko habuze amikoro ngo ishyingurwe mucyubahiro akarere karuhango biragargarako ikinyanye n’inzibutso muracyari inyuma, i kinazi kuri marche commun hari imibiri igishyinguwe mumahema???????? nyuma y’imyaka 20. none ninaho hari kuboneka abandi bakiri mugisambu nk’aho nahoze nsoma toujour muruhango!!!!
icyo nasaba abanyentongwe nyir’umupfu niwe ufata ahaboze, mukore ibishoboka byose 20 ntisange MAMA mumahema. ndabinginze!!!!!!!!!!!!!!

kayigi yanditse ku itariki ya: 5-01-2014  →  Musubize

bazabitegure neza twibuke abacu kandi tunatekereza kubaha ejo hazaza kuko ubu nabyo byagakwiye kuba mubyodukwiye gutekereza

gabiro yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

bazabitegure neza twibuke abacu kandi tunatekereza kubaha ejo hazaza kuko ubu nabyo byagakwiye kuba mubyodukwiye gutekereza

gabiro yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka