Kumva ubutwari bwaranze Abasesero byatumye bajya kuhibukira
Abatuye Umudugudu wa Rurembo mu Karere ka Rwamagana basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, bagamije kumenya amateka yaranze abaharokokeye muri Jenoside.
Itsinda ry’abaturage 22 b’Umudugudu wa Rurembo, Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, basuye urwibutso rwa Bisesero kuri iki Cyumweru, tariki 15 Gicurasi 2016, bakaba bazasangiza amasomo bahakuye abandi baturage bo mu mudugudu wabo.
Ni nyuma y’umwanzuro bafashe mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho biyemeje gusura inzibutso za Jenoside zitandukanye kugira ngo bamenye birushijeho amateka yaranze u Rwanda.
Ku rwibutso rwa Bisesero, abaturage b’Umudugudu wa Rurembo basobanuriwe amateka yaranze Abasesero ndetse n’ubutwari bagize bwo kwirwanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gakoko Aroni, umwe mu barokokeye mu Bisesero, yasobanuye uburyo Abatutsi bari batuye Bisesero babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye n’amacumu, ariko bakaza kuneshwa ubwo abasirikare b’Abafaransa na bo babigiragamo uruhare.
Uyu musaza avuga ko we ubwe akoresheje inkoni n’amabuye, yabashije kwambura imbunda eshatu interahamwe zabarwanyaga, gusa akagira ikibazo cy’uko atari azi kurasa kimwe n’abo bari kumwe.
Umukuru w’Umudugudu wa Rurembo, Nzisabira Richard, avuga ko basanze kumenya amateka yiganjemo amabi yaranze igihugu kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu byafasha abaturage kuyikumira.
Ati «Twafashe umwanzuro wo gusobanukirwa birushijeho amateka y’Abanyarwanda, dusura inzibutso ariko by’umwihariko urwa Bisesero kuko twagiye twumva ubutwari budasanzwe bwaranze Abasesero.»
Nyiramatama Immaculée, umwe mu batuye Rurembo basuye Bisesero ati «N’abandi baragerageje, ariko icyo tubonye ni uko Abasesero bagize ubutwari budasanzwe nubwo bageze aho bananirwa kubera kurwana n’ingufu ziturutse impande zose.»
Mu buhamya bw’abatandukanye barokokeye mu Bisesero, hagarukamo ubutwari bw’umugabo Birara Aminadab wafashe iya mbere agashishikariza Abasesero kwirwanaho, gusa bikaza kurangira yishwe.
Abatuye Rurembo banashyize mu gaseke inkunga y’amafaranga ibihumbi 50 mu rwego rwo gutera inkunga urwibutso.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruri mu Murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, rukaba rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 50 bahiciwe, barimo abari bahatuye ndetse n’abahahungiye baturutse mu yandi makomini y’iyari Perefegitura Kibuye.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubumwe bw’abanyabisesero nubwo ababisha babaganje ariko bagaragaje umuco w’ubufatanye barite intego ihamye yo kudatega ijosi ngo bateme. Bityo bitubere isomo ryo kunga ubumwe tubungabunga ubusugire bw’igihugu cyacu.
Mwiriwe neza? Nyuma yo kumva amahano yabereye aha hantuhitwa Bisesero kuko nanjye ndi muri aba bagiyeyo ejo nasanze ubwicanyi bwarateguwe kuva cyera kandi munashyirwa mu bikorwa n’interahamwe zari zishyigikiwe na leta mu bwicanyi.
Ubumwe bw’abasesero bwabyaye ubutwari bwabo bidasubirwaho ndetse n’ubunyarwanda buzira ubugwari. Ibi ni isomo rikomeye ku vanyarwanda b’iki gihe, dusabwa gushyira imbaraga hamwe tukirinda amacakubiri maze tukubaka igihugu.
Ubumwe bw’abasesero bwabyaye ubutwari bwabo bidasubirwaho ndetse n’ubunyarwanda buzira ubugwari. Ibi ni isomo rikomeye ku vanyarwanda b’iki gihe, dusabwa gushyira imbaraga hamwe tukirinda amacakubiri maze tukubaka igihugu.