Kuba nta mirwano yabereye muri Cyangugu ariko Abatutsi bakicwa bikwiye kubera isomo abapfobya Jenoside

Abagihakana ko habaye Jenoside bakavuga ko habayeho intambara ngo bagomba kwigira ku mateka y’icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu hatigeze haba imirwano y’amasasu hagati y’ingabo zari iza Leta muri 1994 n’iza FPR Inkotanyi ariko Abatutsi bari bahatuye bakicwa urwagashinyaguro.

Ibyo ni bimwe mu byatangajwe ku munsi wa kabiri w’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rusizi aho abatanze ibiganiro bagarutse ku bantu bagipfobya Jenoside bavuga ko habayeho intambara y’Abahutu n’Abatutsi.

Uwatanze ibiganiro asaba abagipfobya Jenoside kwigira ku mateka ya Rusizi.
Uwatanze ibiganiro asaba abagipfobya Jenoside kwigira ku mateka ya Rusizi.

Mu mwanya wo gutanga ibitekerezo ku biganiro byatanzwe, abaturage bo mu mujyi wa Rusizi by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batangaje ko bishwe n’Interahamwe zari zivuye hirya no hino mu gihugu zikabica urwagashinyaguro.

Nzisabira Joseph ni umwe mu bahigwaga avuga ko atumva impamvu hari abashaka gupfobya Jenoside kandi Abatutsi b’i Rusizi barishwe nta n’intambara yabaye.

Nzisabira yasobanuye uko Abatutsi bishwe i Rusizi kandi nta ntambara yahageze.
Nzisabira yasobanuye uko Abatutsi bishwe i Rusizi kandi nta ntambara yahageze.

Aba baturage basabwe kutagoreka amateka y’igihugu cyabo bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yateguwe n’abanyabwenge kandi babifitiye ububasha aha basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside barushaho kwitabira ibiganiro byo gukomeza kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi bazize uko bavutse kugirango bitazongera ukundi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka