Kicukiro: Abana bibukijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukunda bagenzi babo

Umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” washinzwe na Ndayisaba Fabrice, urasaba abana biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukunda bagenzi babo, bakabikora binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Abana bibukijwe ko bagomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Abana bibukijwe ko bagomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Ni ubutumwa bwahawe abana biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, muri gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo cyumweru cyatangijwe kuri uyu wa mbere 24 Kamena 2019, bukazarangira kuwa gatanu 28 Kamena 2019.

Muri iki cyumweru, mbere y’uko batangira akaruhuko ko hagati mu masomo (break), abanyeshuri bazajya bafata umunota umwe wo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, nyuma bahabwe ubutumwa buzaba bwagenwe kuri uwo munsi, babone gutangira gukina.

Fondation Ndayisaba Fabrice ivuga ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari uguharanira ko umwana akurana ibitekerezo byiza, akarindwa ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi agakura akunda bagenzi be n’igihugu binyuze mu mikino.

Ndayisaba Fabrice akina n'abana
Ndayisaba Fabrice akina n’abana

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Kicukiro Munyantore Jean Claude, avuga ko kwigisha abana amateka ari igikorwa kibafasha gusobanukirwa ko hari abana bari mu kigero nk’icyabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomeza avuga ko ari byiza gukomeza kubafasha kumenya neza no gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana yakoranywe, bikabafasha gukura neza mu mitekerereze, birinda amacakubiri.

Ati “Ni igikorwa tubonamo imbaraga zidufasha kwigisha abana amateka, ko hari abana banganaga na bo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanasobanukirwa ubukana yakoranywe. Ibi bibafasha gukura neza birinda ikibi, birinda amacakubiri, bigatuma tuzagira Abanyarwanda beza, abahanga badafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri”.

Mbere yo gutangira akaruhuko gato (Break), abana bazajya babanza guhabwa ubutumwa
Mbere yo gutangira akaruhuko gato (Break), abana bazajya babanza guhabwa ubutumwa

Bamwe mu barimu bakorera mu karere ka Kicukiro, bavuga ko kuba hifashishwa imikino mu kwibuka abana ari ikintu kiza, kuko abana bakunda imikino, kandi ko iyo ubutumwa butanzwe abana bidagadura barushaho kubwumva.

Manzi Victor, umuyobozi wungirije muri Ndayisaba Fabrice Foundation avuga ko kugeza ubu iyi gahunda yo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari igikorwa ku rwego rw’akarere ka Kicukiro gusa, ariko hakaba hari gahunda ko yajya ikorwa ku rwego rw’igihugu.

Agira ati “Turashimira akarere ka Kicukiro, IPRC Kicukiro ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje kudufasha. Ariko turifuza ko iki gikorwa cyagera ku rwego rw’igihugu, kuko umusaruro dukomeza kuwubona kandi twifuza ko wagera mu gihugu hose, abana bagafashwa kumenya amateka kuri Jenoside”.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, bavuga ko kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe abatutsi ari igikorwa kibafasha gusigasira ubumwe nk’amizero y’igihugu cy’ejo hazaza, kugira ngo Jenoside itazongera kuba.

Bavuga kandi ko iki gikorwa kibigisha gukundana, bagakina neza kandi mu mahoro.

Abana bavuga ko iyo iyo ubutumwa bunyujijwe mu mikino, bituma barushaho gukundana birinda ikibi
Abana bavuga ko iyo iyo ubutumwa bunyujijwe mu mikino, bituma barushaho gukundana birinda ikibi

Basaba bagenzi babo bo mu tundi turere gukorera hamwe kandi nibura na bo bakajya bafata umunota umwe wo kwibuka bagenzi babo buri munsi mbere yo gutangira amasomo no mu karuhuko bagiye gukina.

Ni ku nshuro ya cyenda umuryango “Ndayisaba Fabrice Foundation” ukora ibikorwa byo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ku rwego rw’akarere ka Kicukiro.

Iki cyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside, kizarangira kuwa gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, ariko ibikorwa byo kwibuka abana n’ibibondo muri rusange muri Fondation Ndayisaba Fabrice bikazasozwa tariki ya 03 Nyakanga 2019.

Mu mashuri yose yo muri Kicukiro hatangijwe gahunda yo kwibuka abana n'ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu mashuri yose yo muri Kicukiro hatangijwe gahunda yo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka