Kayonza: Yahishe Abatutsi kugeza ubwo ababyeyi be bicwa

Umusaza witwa Karemera Yohani utuye i Nyawera mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza arashimirwa ubutwari yagize bwo guhisha bamwe mu Batutsi bahigwaga muri Jenoside, akemera akabizira kugeza n’ubwo interahamwe zica ababyeyi be.

Uyu musaza kuri ubu ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka isaga 60 avuga ko mu mwaka w’1990 yavaga i Nyawera akagemurira Abatutsi bari baturanye bari baragiye gufungirwa mu Karere ka Rwamagana bazira ko ari ibyitso by’Inkotanyi.

Karemera avuga ko guhisha Abatutsi byatuye ise na nyina bicwa.
Karemera avuga ko guhisha Abatutsi byatuye ise na nyina bicwa.

Mu gihe cya Jenoside yari Resiponsabure wa Serire [uwo twagereranya n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari w’iki gihe]. N’ubwo yari mu buyobozi ntiyahuje ibitekerezo na benshi muri bagenzi be bahigaga Abatutsi. Yahishe abari bamuhungiyeho arabikubitirwa yanga kubatanga, kugeza ubwo interahamwe zimwicira ababyeyi.

Ati “Nahishe abantu interahamwe ziza zishaka Munyaneza [nari nahishe] nzibwira ko yapfuye zihita zijya iwacu zitemagura Papa na Mama. Munyaneza nahise nandika ko yapfuye ariko twari kumwe, ngira amahirwe inkotanyi zihita ziza”.

Abatutsi barenga 12 Karemera yahishe bose ntibabashije kurokoka kuko bamwe baje gutwikirwa mu nzu harokoka batanu gusa. Cyakora abo yabashije kurokora bavuga ko yagaragaje ubuvandimwe kuva mu mwaka w’1990, ndetse mu gihe cya Jenoside akaza kubahisha akemera kwirengera n’ingaruka byamugizeho.

Karemera Yohani yashimiwe mu ruhame tariki ya 12 Mata 2015 ubwo i Mukarange bashyinguraga mu cyubabiro imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Karemera Yohani yashimiwe mu ruhame tariki ya 12 Mata 2015 ubwo i Mukarange bashyinguraga mu cyubabiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu guhisha abari bamuhungiyeho muzehe Karemera ngo yakoreshaga amayeri yo kubazindura akajya kubahisha mu bihuru byo hafi y’ingo z’abicanyi kuko nta wahasakaga, byagera ku mugoroba akajya kubareba bakagaruka mu rugo iwe. N’ubwo yabikoraga gutyo ngo rwari urugamba rutari rumworoheye kuko kenshi yategwaga n’interahamwe zikamukubita kugeza ubwo zamumugaje.

Munyaneza Agusitini wahishwe na Karemera akaza kurokoka avuga ko uyu musaza wahishe Abatutsi bahigwaga akemera kubizira akwiye ingororano, agasaba ko leta yamuha inshingano akajya yigisha abandi aho akomora umutima mwiza n’ubupfura yagaragaje mu gihe cya Jenoside.

Ati “Iyaba abantu bose bari nkawe, umuntu wenda akajya arokora nk’abantu 10. We yadushishe turi nka 12, no mu ijuru akwiye ingororano, ahubwo [abanyamakuru] mujye mumuvugira azabone inshingano na we igihugu kizamwakire, azabe umwarimu ajye yigisha abandi umutima mwiza”.

Munyaneza avuga ko Karemera akwiye ingororano kandi agahabwa inshingano yo kwigisha abandi umutima mwiza.
Munyaneza avuga ko Karemera akwiye ingororano kandi agahabwa inshingano yo kwigisha abandi umutima mwiza.

Karemera Yohani avuga ko kwitandukanya mu bitekerezo na benshi muri bagenzi be bari mu buyobozi yabitewe n’uko yabonaga abahigwaga barareranywe ndetse bamwe muri bo baramureze akabafata nk’ababyeyi n’abavandimwe be.

Avuga ko ibyo ubwabyo byari igihango gikomeye yari afitanye na bo kandi atari gutatira kabone n’ubwo yari mu buyobozi bwa leta yateguye Jenoside.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka