Karongi: Hatangijwe imurika ryimukanwa «Kubaka amahoro nyuma ya Jenoside»

Mu mujyi wa Karongi hatangijwe Imurika Ryimukanwa (expo mobile), bise ‘Kubaka Amahoro Nyuma ya Jenoside’ rikaba ryarateguwe na Aegis Trust ku bufatanye bwa IRDP, Radio La Benevolencija na USC Shoah Foundation, ibigo byose bifite aho bihuriye n’ibikorwa byo kubiba amahoro nyuma ya Jenoside.

Iryo Murika ryafunguwe tariki 14/01/2014 ririmo kubera mu nyubako za IPRC West Ishami rya Karongi rikazamara iminsi 21 Abanyakarongi bahabwa ibiganiro, ubuhamya n’amahugurwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu nzira igana ku mahoro arambye n’uko barushaho kubishyiramo imbaraga.

Imurika ryabimburiwe n’amahugurwa y’abarimu bo mu mashuli abanza n’ayisumbuye yatangiye kuwa 12-01-2014. Abariteguye bavuze ko bikwiye ko, nk’abarezi, abarimu bagomba gusobanurirwa amateka ya Jenoside, uko yahemberewe, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo kugeza ku ngaruka zayo n’aho Abanyarwanda bageze bahangana nazo.

Imurika Ryimukanwa ku Kubaka Amahoro Nyuma ya Jenoside rirabera muri IPRC West Karongi.
Imurika Ryimukanwa ku Kubaka Amahoro Nyuma ya Jenoside rirabera muri IPRC West Karongi.

Ibi ngo bizabafasha guha abo barera ubumenyi ku mateka y’u Rwanda no gukura bazi kandi bumva neza ko bagomba kuvoma imbaraga zo kubaka amahoro, mu mateka y’igihugu cyabo.

Iryo murika ritanga ubuhamya ryifashishije amashusho n’amagambo ya ba nyirabwo, uhereye ku bacitse ku icumu rya Jenoside, abafitanye isano n’abakoze Jenoside kugeza no ku batarayikoze ariko nabo ikaba yarabagizeho ingaruka. Bose batanga ubuhamya bw’imibereho yabo mbere ya Jenoside, igihe yabaga na nyuma yayo, n’uko babayeho ubu.

Ubuhamya bwatangaje bukanakora ku mitima ya benshi mu bari baje mu itangizwa ry’imurika ku mugaragaro, ni ubuhamya bw’umwana w’impfubyi w’umuhutu wari ufite imyaka 11 mu 1994 witwa Grace, wari uhunganye na nyirakuru bagiye muri Zaire (RDC), bageze mu nzira Grace yumva umuntu urimo gutaka munsi y’umuhanda agiye kureba asanga ni umubyeyi bari batemye atarashiramo umwuka iruhande rwe hari uruhinja rurimo kurira rushaka konka.

Umwana yasabye nyirakuru ngo bajye kuzana urwo ruhinja, ariko nyirakuru amwuka inabi aramubwira ati « bariya ni inyenzi, nabo iyo batabica ni bo bari kukwica, hoshi tugende rwihorere narwo rupfe »!

Grace ariko byamwanze mu nda aragenda aterura rwa ruhinja rwari rufite imyaka itatu araruheka aruhungana muri Zaire, kugeza ubwo yaje gufata icyemezo ahunguka wenyine n’uruhinja mu mugongo kuko bashakaga kumumwicana.

Grace (ibumoso) wakijije Vanessa (iburyo) agiye gupfana na nyina none bamaranye imyaka 20 babana mu nzu.
Grace (ibumoso) wakijije Vanessa (iburyo) agiye gupfana na nyina none bamaranye imyaka 20 babana mu nzu.

Bageze mu Rwanda wa mwana amwita Uwase Vanessa, undi nawe akura azi ko ari nyina ariko amaze gukura, Grace yaje ku musobanurira iby’amateka ye none ubu baracyabana nyuma y’imyaka 20.

Mu buhamya bwabo Grace ati: « Kuri ubu, mbasha kubona udufaranga duke ariko kubona Vanessa iruhande rwanjye ni iby’igiciro kinini cyane ».
Vanessa nawe ati : « Hari abavuga ko abantu badashobora kubana badahuje ubwoko, ariko njye nababwira ko bishoboka. Ni nayo mpamvu nishimiye ko turimo kubagezaho ubuhamya bwacu».

Gutangiza Imurika ryimukanwa ku ‘Kubaka Amahoro Nyuma ya Jenoside’ byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, bitangizwa ku mugaragaro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul (Guverineri w’agateganyo).

Abayobozi bombi bashimye cyane umuryango Aegis Trust n’abawufashije, ko bakoze ikintu Abanyarwanda bose bakeneye, cyo kubazanira amateka ya Jenoside aho bari kuko bose atari ko babasha kugera ku cyicaro cya Aegis Trust ku rwibutso rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Iri murika rizagera mu turere twose tw’u Rwanda, riri mu rwego rw’umushinga w’imyaka itatu ugamije kwigisha amahoro ‘Rwanda Peace Education Program’.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo iyi expo nagize amahirwe yo kuyijyamo nasanze ari nziza cyane kandi ifite ubutumwa bwisobanura ahubwo nahandi hose izahagere kuko ifite gahunda yo gusobanura ubunyarwanda bihagije.

KANEZA yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka