Karangazi: Madamu Jeannette Kagame yoroje abanyeshuri ba AERG

Mu rwuri rw’umuryango w’abanyeshuri bakotse Jenoside (AERG) ruri mu mudugudu wa Karama akagari ka Karama, umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, hagejewe inka 81 harimo 20 zatanzwe na madamu wa Perezida Repubulika Jeannette Kagame binyuze mu muryango Imbuto Foundation.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 9/5/2015, harimo inka 61 zatanzwe n’abantu ku giti cyabo, ibigo by’abikorera nk’uruganda Inyange n’umuryango FPR Inkotanyi. Inka Madamu Kagame yaboroje yazibemereye ubwo uyu muryango wizihizaga ibirori bisoza umwaka wa 2014.

Izi nka zatanzwe n'umuryango Imbuto Foundation ufatanyije n'abantu ku giti cyabo.
Izi nka zatanzwe n’umuryango Imbuto Foundation ufatanyije n’abantu ku giti cyabo.

Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, yasabye AERG kubyaza izi nka umusaruro kugira ngo zibafashe gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Yagize ati “ Nimwe mufite urwuri runini muri aka karere. Mufitemo n’inka nyinshi. Dukeneye ko ari mwe mugemura litiro z’amata nyinshi ku makusanyirizo. Amafaranga azajya avamo muzajya muyakoresha mu ngendo n’ibindi.”

Imwe mu nka zatanzwe yahise ibyara.
Imwe mu nka zatanzwe yahise ibyara.

Jean de Dieu Mirindi umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, we ashima abantu babagabiye izi nka by’umwihariko umufasha wa nyakubahwa perezida wa Repubulika. Uku korozwa ngo bigaragaza ko bashyigikiwe.

Ku bijyanye no kuzibyaza umusaruro, Mirindi yemeza ko ubu inka bahabwa ari iz’amata ariko bo bafite gahunda yo kuzihindura izitanga inyama. Ngo bafite umushinga wa miliyari y’amafaranga y’u Rwanda wo kubaka ibagiro muri uru rwuri bakajya bagemura inyama ahantu hatandukanye.

Imbuto Foundation yari ihagarariwe n'umuyobozi wayo, Ladegonde Ndejuru.
Imbuto Foundation yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo, Ladegonde Ndejuru.

Uru rwuri rungana na hegitari 130 umuryango AERG waruhawe na Perezida wa Repubulika mu 2009. Ubu rurimo inka 151 habariwemo izatanzwe uyu munsi. Hororerwamo kandi ihene 280. Kuri ubu hatangijwemo n’igikorwa cy’ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere ku buso bwa hegitari 10.

Mirindi yemeza ko uru rwuri ari n’ishuri ku bagize umuryango AERG kuko bazigiramo korora no guhinga bya kijyambere bityo abafite ubutaka iwabo bazigira kuri uru rwuri bakabubyaza umusaruro.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dushimire madamu wa president ko yafashije aba bana batishoboye ndetse n’musanzu we adahwema kuha abandi banyarwanda bose bawukeneye, tumushimire

gahiza yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka