Kamonyi: Ngo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi barishwe rubanda bareba ni ugushinyagura

Mu muhango wo gusoza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bwatanzwe bwibanze ku kwirinda guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Mudugudu wa Nyaruteja, Akagari ka Muganza ho mu Murenge wa Karama abaturage basabwe kuvugisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bizafasha igihugu kudasubira aho cyavuye.

Mayor Rutsinga avuga ko bagiye gushyira ingufu mu biganiro ku mateka ya Jenoside nyuma yo kubona ko hari abashobora kuba bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mayor Rutsinga avuga ko bagiye gushyira ingufu mu biganiro ku mateka ya Jenoside nyuma yo kubona ko hari abashobora kuba bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ngo muri iki gihe cy’icyunamo igihugu kimazemo iminsi irindwi, hari umugabo witwa Habimana Siliro wagaragaweho n’amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo akurikiranywe n’inzego z’umutekano, ngo ni ikimenyetso cy’uko hari abandi bashobora kuba bafite ibitekerezo bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Sebagabo Francois, avuga ko Habimana Siliro yanze kwifatanya n’abandi kwibuka akavugira mu ruhame ko atakwibuka abatutsi, mu gihe abandi bitabiraga ibiganiro byari biteganyijwe mu gihe cy’iminsi irindwi ndetse bagafata mu mugongo abarokotse Jenoside babaha inkunga.

Bamwe mu bayobozi bari baje kwifatanya n'abanya Kamonyi mu gusoza icyunamo.
Bamwe mu bayobozi bari baje kwifatanya n’abanya Kamonyi mu gusoza icyunamo.

Iyi myitwarire yaranze uyu mugabo ngo ishobora gusubiza inyuma intambwe igihugu cyari kigezeho mu bumwe n’ubwiyunge.

Umugirasoni Chantal, Umunyamabanga wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, avuga ko umuntu wese wapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyo yaba ari umwe aba akiri ikibazo ku gihugu. Ngo biratangaje kuba abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarabaye abantu bose bareba.

Nsabimana Fabien wo mu Kagari ka Bunyonga mu Murenge wa Karama, warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ahamya ko ubwo abatutsi bicirwaga mu ishyamba rya Bibare riri muri Bunyonga, abaturage bari ku misozi hakurya bakomera.

Abanyakarama mu muhango wo gusoza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyakarama mu muhango wo gusoza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi kugarukwaho n’umusaza Ngarukiye Razaro, warokoye abatutsi bagera 11 agafasha n’abandi yagiye ahura na bo mu nzira. Ahamya ko abatutsi bahizwe bakicwa ndetse n’abajya gusa na bo bakicwa.

Uretse uyu mugabo Habimana, ngo nta wundi wagaragaweho no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere, muri iki gihe cy’icyunamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, avuga ko bigaragaza ko inzira yo kwigisha Abanyarwanda ikiri ndende, hakaba hagiye gukazwa ingamba zo gusobanurira abaturage ukuri ku mateka ya Jenoside hifashishijwe ubuhamya bw’abayibayemo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka