Kamonyi: Inzu yubakiwe kubika amateka ya Jenoside itangiye gusaza idakoreshejwe

Inzu y’igorofa yubatswe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi igenewe gushyirwamo ubuhamya n’ibindi bimenyetso ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ijye ikorerwamo ubushakashatsi imaze imyaka 9 idakorerwamo.

Iyi nzu ngo yubatswe mu mwaka w’2006 n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside (SURF). Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques avuga ko SURF yayeguriye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), nayo iyishyikiriza umuryango Ibuka ngo ube ariwo uyikoresha ariko kugeza ubu nta gikorerwamo.

N’ubwo iyi nzu idakorerwamo icyo yagenewe, abarokotse Jenoside ntibahwema gusaba ko ubuhamya, amafoto n’inyandiko bigaragaza uko Jenoside yakozwe byagira ahantu bibikwa, kuko bafite impungenge ko hari ibishobora kuzimira cyangwa kwibagirana.

Inzu yubakiwe kubika amateka ya Jenoside mu Kibuza iri kwangirika itarakorerwamo.
Inzu yubakiwe kubika amateka ya Jenoside mu Kibuza iri kwangirika itarakorerwamo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, atangaza ko iyi nzu atari iya Leta, bityo ubuyobozi bukaba atari bwo bugomba kugena igikorerwamo. Abafatanyabikorwa bayubatse ngo ni bo bagomba gufata iya mbere mu kuyikoreramo.

Ati “Ntabwo ari inyubako igomba gupfa ubusa ubuyobozi burebera kuko ibyo yagombaga gukora byari gufasha abanyarwanda, ariko ubungubu harageze ko twaganira iyo nyubako ikagira igikorerwamo”.

Ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka abatutsi basaga ibihumbi 47 bashyinguye mu Rwibutso rwa Kibuza, tariki 9 Gicurasi 2015, Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne yatangaje ko bidakwiye ko iyi nzu ikomeza kwangirika, ngo agiye kuganira n’inzego zose bireba harebwe impamvu icyari giteganyijwe gukorerwamo kitakozwe.

Iyi nzu yatwaye amafaranga y'u Rwanda akabakaba miliyoni 300.
Iyi nzu yatwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 300.

Akarere ngo kigeze gusaba iyi nzu ngo kayishyiremo ibiro by’abakozi ba ko ariko ntibyakunda. Iyi nzu bivugwa ko yatwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba Miliyoni 300 yatangiye komoka ku nkuta kubera ubukonje ndetse n’amarangi atangiye kuvaho.

Nta kintu ikorerwamo uretse igice gito kiruhukiramo abagize ikibazo cy’ihungabana mu gihe baje kwibuka.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Itegekonshinga nirihinduke.

alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

ababishinzwe barebe icyakorwa maze ireke kwangirika kandi hari ibyakayikorewemo

nduhura yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka