Kamonyi: Ibigo bikorera muri REG byaremeye abacitse ku icumu umuriro w’amashanyarazi

Imiryango 54 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye mu midugudu ya Kinyinya mu murenge wa Rukoma no mu midugudu ya Kambyeyi, Nyamugari na Nyarunyinya mu murenge wa Gacurabwenge; bashyikirijwe umuriro w’amashanyarazi n’ubuyobozi b’ibigo bishamikiye ku kigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu REG aribyo EDCL na EUCL.

Iyi miryango yashyikirijwe amashanyarazi tariki 17/4/2015, ibikorwa byo kuyabagezaho no kuyashyira mu nzu byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 19, nk’uko bitangazwa na Mbabazi Odette umuyobozi mukuru wa EUCL (Energy Utility Corporation Limited).

Mbere babonaga insinga zibaca hejuru ariko ubu bagiye kujya bacana.
Mbere babonaga insinga zibaca hejuru ariko ubu bagiye kujya bacana.

Mbabazi avuga ko ayo mafaranga yavuye mu nkunga z’ibi bigo byashyize hamwe bitegura kwibuka abari abakozi b’icyahoze cyitwa ELECTROGAZ bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzu zahawe amashanyarazi ni iz’ iz’imfubyi, abapfakazi n’inshike. Bishimiye inkunga bahawe kuko bo bavuga ko bari barabuze amafaranga yo kwigereza amashanyarazi mu nzu za bo kandi insinga zibanyura hafi.

Abayobozi basura umwe mu bahawe amashanyarazi.
Abayobozi basura umwe mu bahawe amashanyarazi.

Uwimana Frolence utuye mu mudugudu wa Kanyinya, mu kagari ka Remera, umurenge wa Rukoma yagize ati“ Twabonaga intsinga z’amashanyarazi ziduca hejuru agahinda kakatwica, ariko ubu ni ibyishimo kuba duhawe amashanyarazi. Turanezerewe turashimira ubuyobozi bwa REG kuko gutura muri iri shyamba nta rumuri rurimo byaduteraga ubwoba”.

Umukecuru w’incike Ntirubabarira Daphrose, umaze imyaka umunani atuye mu mudugudu wa Kanyinya, atangaza ko nta bushobozi yari kubona bwo kwikururira amashanyarazi kuko mu dufaranga duke tw’ingoboka ahabwa atwifashisha kwishyura umwana umuvomera amazi no guhingisha mu isambu ye iri mu murenge wa Karama.

Ngo nta kibazo azagira cyo kugura umuriro wo kongera muri Konteri azagira ahubwo ngo azajya awugura mu mafaranga yaguragamo peteroli yo gucana mu itara.

Umuyobozi w’umuryango Ibuka mu karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique yashimye abakozi ba REG batekereje gufata mu mugongo imiryango yacitse ku icumu bayikorera igikorwa kiramba cyo kubagereza amashanyarazi mu nzu za bo, maze ahamya ko iyi neza itazibagirana mu mateka y’abatuye iyi midugudu.

Amwe mu mazu yagejejwemo amashanyarazi atangiye gusenyuka, bene yo bakaba bafite ubwoba ko nadasanwa azabagwira, ariko umuyobozi wungirije w’akarere Uwineza Claudine yabijeje ko ari mu nzira zo gusanwa kuko yabaruwe hakaba haraherewe ku yo mu yindi midugudu yasenyutse kurusha ayandi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka