Kamonyi: Bashyikirijwe urumuri rutazima ruturutse mu karere ka Ngororero

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Mutarama 2014, mu karere ka Kamonyi bakiriye urumuri rw’icyizere, baruhabwa n’abana bo mu karere ka Ngororero, aho rwari rwagejejwe tariki 10.

Impamvu y’uru rumuri ngo ni ugukangurira Abanyarwanda kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rugaragaza icyizere cy’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’uko rutazasubira mu icuraburindi nk’iry’amacakubiri yateje Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abana b'i Nyange bashyikirije urumuli abo ku Mugina.
Abana b’i Nyange bashyikirije urumuli abo ku Mugina.

Uyu muhango wabereye mu murenge wa Mugina ahiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 35, bakiriye urumuri ruza gushimangira icyizere cy’uko ejo hazaza hazaba ari heza ku Banyarwanda cyane cyane abacitse ku icumu bashegeshwe na Jenoside; nk’uko Mukiga Pascal, wacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Mugina abitangaza.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, avuga ko uyu mwanya wo kwakira urumuri atari uwo kwigirira icyizere gusa, ahubwo ko ari n’uwo gushimira abagize uruhare mu kubohora u Rwanda mu kaga rwarimo, ndetse n’abayobozi barufasha gutera imbere.

Aragira ati « uyu ni umwanya wo gushimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside. Turashimira kandi ubuyobozi bwiza bwakurikiye kwibohora kuko bwatugejeje kuri byinshi akaba ariyo mpamvu ducana urumuri rw’icyizere”.

Abayobozi baje kwakira urumuli rutazima mu karere ka Kamonyi.
Abayobozi baje kwakira urumuli rutazima mu karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba,we arahamagarira abakoze Jenoside gusaba imbabazi kugirango buri wese akire ibikomere yasigiwe na Jenoside.

Avuga ko amateka y’u Rwanda yasigiye Abanyarwanda ibikomere mu buryo butandukanye. Ngo kugirango Abanyarwanda basohoke muri iryo curaburindi, bagomba kubwizanya ukuri maze abagize uruhare muri Jenoside bakabisabira imbabazi.

Mu kugaragaza inzira y’icyizere ubuyobozi bw’igihugu bwagejeje ku Banyarwanda, abasore babiri umwe warokotse Jenoside.

Abana b'i Nyange bashyikirije urumuli abo ku Mugina.
Abana b’i Nyange bashyikirije urumuli abo ku Mugina.

Niyotumuragije Jean Damascene n’undi ukomoka mu bakoze Jenoside Uwamahoro Fidele, batanze ubuhamya bw’ukuntu bose bamaze gutera imbere bakesha kuba Leta y’ubumwe idaheza cyangwa ngo igire uwo ibuze uburenganzira nk’uko byakorwaga mu butegetsi bwatambutse.

Aba basore bashoje ubuhamya bwa bo Uwamahoro asaba imbabazi Niyotumuragije mu izina ry’ubwoko akomokamo bw’Abahutu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uru rumuri rutumurikire maze icuraburindi twanyuzemo turisezerere burundu twibere mu mahoro

dede yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

uwateguye ko Urumuli rugomba kuzenguruka igihugu yatekereje ikintu kiza cyane njye mbona buri munyarwanda azagira amahirwe yo kongera gutekereza kuri jenoside yakorewe abatutsi. kandi urubyiruko rwigiramo ibintu byinshi.

mwiza yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

uru rumuri rurasiga u Rwanda rwose ruhagurukiye kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside yatutumbaga mu banyarwanda. urur rumuri kandi rurasiga gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yumviswe cyane mu banyarwanda

pupu yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka