Kamonyi: Abasura inzibutso ngo bafasha mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside

Abagize Ihuriro ry’Ibigo by’Imari (AMIR) bikorera mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ku wa 30 Mata 2015 maze nyuma yo kwirebera amasanduku ashyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 47 by’abatutsi bashyinguyemo, batangaje ko ibyo babonye bihagije mu kugaragaza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda n’abanyamahanga basura inzibutso zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaganirizwa amateka y’uburyo Jenoside yakozwemo, bigatuma bamenya ukuri kubafasha guhangana n’abahakana Jenoside.

Abanyamuryango ba AMIR bashyira indabo ku rwibutso.
Abanyamuryango ba AMIR bashyira indabo ku rwibutso.

Nzagahimana Jean Marie Vianney, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya AMIR waje ayoboye abakozi b’ibigo by’imari basuye urwibutso rwa Kamonyi, atangaza ko nubwo bakora ibijyanye n’iterambere babikorera mu Rwanda rufite amateka arimo n’aya Jenoside yarusize iheruheru.

Ngo bagomba kuzirikana aho bavuye bitabira gahunda yo kwibuka inzirakarengane zaguye muri Jenoside.

Imibiri n’amafoto y’abashyinguye mu nzibutso akaba ari ikimenyetso cy’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasura urwibutso ngo ni abahamya ku kuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasura urwibutso ngo ni abahamya ku kuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aragira ati ”Umuntu yahakana gute ko nta Jenoside yabaye. Aba bana bato n’abakecuru ndetse n’abandi twasuye bazize ubwoko nta kosa bakoze kandi n’ibintu byateguwe”.

Ahamya ko ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi kugaragarira mu nzibutso zose. Abagifite ibitekerezo bibi bakaba nta mwanya bafite wo kubigaragaza.

Ati “Harageze ko ufite ibitekerezo bibi bimuvamo akabisimbuza ibyiza kandi n’ukibifite abigumane mu mutima kuko ibyabaye byarabaye kandi ntibizasubira”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, ahamya ko abasura inzibutso bafasha abacitse ku icumu kugira imbaraga n’icyizere cy’uko Jenoside itazongera kuba.

Ngo ibyiciro bitandukanye bisura inzibutso bigira uruhare mu gutambutsa ubutumwa bwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi asobanurira abakozi b'ibigo by'imari amateka y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi asobanurira abakozi b’ibigo by’imari amateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.

Uretse abanyamahanga 2 bari mu banyamuryango ba AMIR basuye Urwibutso rwa Kamonyi, abandi ni Abanyarwanda bavutse mbere ya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge ari na ho urwibutso rwasuwe ruherereye, Martha Umugiraneza, yabasabye kwirinda guharanira inyungu z’umuntu ku giti cye, ahubwo bagaharanira inyungu rusange z’igihugu.

Basigiye urwibutso inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 byo gufasha mu kurwitaho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusura inzibutso biri no mu rwego rwo gukomeza kubumbatira amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ku buryo ntawapfa kuyahindura uko yishakiye

leonard yanditse ku itariki ya: 1-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka