Kamonyi: Abantu 5 barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abagabo bane n’umugore umwe bo mu karere ka kamonyi bacumbikiwe n’ubushinjacyaha bakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo apfobya n’ahakana Jenoside yakorewe abatutsi, bavuze muri iki gihe cy’icyunamo.

Abo bantu bafashwe banze kwitabira gahunda z’ibiganiro byari byateguwe mu cyunamo. Bamwe muri bo bahisemo kwigumira mu tubari maze abaje kubahwitura ngo bajye mu bandi babasubiza amagambo agaragaramo kudaha agaciro igikorwa cyo kwibuka, hari n’uwavuze ko nta Jenoside yabaye.

Icyaha abo bantu bakekwaho bagikoze mu bihe bitandukanye kandi bose ntibabikoreye hamwe. Harimo abagabo 2 bo mu murenge wa Runda, umwe akekwaho igikorwa cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, undi akayihakana.

Hari kandi umugabo umwe n’umugore bo mu murenge wa Gacurabwenge bakekwaho gupfobya Jenoside ndetse n’umugabo umwe wo mu murenge wa Musambira ukekwaho gupfobya Jenoside.

Kayiganwa Albert, umukozi w’akarere ka Kamonyi ufite umuco no kwibuka mu nshingano ze, avuga ko bibabaje kuba hari abantu bagaragaweho kuvuga amagambo akomeretsa abacitse ku icumu muri iki gihe cy’icyunamo, kandi mu myiteguro ya cyo abaturage bose bari bagejejweho ubutumwa bw’imyifatire ikwiye mu cyunamo.

Mu butumwa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yari yagejeje kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ngo na yo ibugeze ku baturage ba yo, bwari ubwo gukangurira abaturage bose kwitabira ibikorwa byo kwibuka kandi bakirinda imvugo n’ibikorwa bikomeretsa abacitse ku icumu.

Mu gihe bagicumbikiwe n’ubushinjacyaha, haracyakusanywa ibimenyetso bibashinja maze bakazaburanira imbere y’urukiko.

Itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryo muri 2008, riteganyiriza igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 25 n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 kugeza kuri miliyoni, umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka