Kaminuza ya Kabale yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka

Abanyeshuri 90 bo muri kaminuza ya Kabale muri Uganda baje kwifatanya na bagenzi babo bigana b’Abanyarwanda, kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda no kwigira ku byabaye.

Abo banyeshuri bari hamwe n’abayobozi babo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’urwa Nyamata ziri mu karere ka Bugesera tariki 12/04/2012.

Uwitonze Bellancila ushinzwe kwakira abasura urwibutso rwa Ntarama avuga ko kuba abanyeshuri biga i Bugande basuye uru rwibutso bibaha icyizere ko bazakumira amahano nk’ariya.

Abo banyeshuri bakigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama, batambagijwe ibice byose birugize ari nako basobanurirwa amahano y’indengakamere yahabereye.

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kabale muri Uganda bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kabale muri Uganda bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Urwibutso rwa Ntarama ni urwibutso rugaragaza neza amarorerwa yahabereye, kuko uretse inkuta za Kiliziya zabomaguwe n’ibisasu byaterwaga n’interahamwe zishaka kwinjiramo ngo zice abatutsi bari bayihungiyemo, runarimo imyambaro y’abari bahahungiye, inkweto n’ibindi bikoresho byo mu rugo bari bitwaje bahahungira.

Bavuye aho i Ntarama, bakomereje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata. Narwo rusa neza n’urwa Ntarama kuko hose hari mu kiliziya.

Kazola Steven , uhagarariye abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Kabale University, avuga ko nk’urubyiruko baje kwirebera ibyabaye aho kubyumva mu mateka kugira ngo bibahe imbaraga zo kubirwanya.

Abo banyeshuri batanze amashiringi ibihumbi 100 ku rwibutso wa Ntarama ndetse n’amashiringi ibihumbi 200 ku rwibutso rwa Nyamata yo gufasha imirimo ikorerwa kuri izo nzibutso.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka