Kabgayi: kunshuro ya 20 bibutse abambuwe ubuzima n’abari bashinzwe kububungabunga

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi hamwe na Diyosezi Gaturika ya Kabgayi bibutse abantu 30 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baguye kuri ibyo bitaro aho bamwe bishwe abandi bakagambanirwa n’abaganga bari bashinzwe kwita ku buzima bwabo.

Abakozi 13 bakoreraga ibyo bitaro hamwe n’abarwayi n’abarwaza bagera kuri 17 nibo bibukwa, aho abatanga ubuhamya bose banenga imyitwarire ya kinyamaswa yaranze bamwe mu bari abakozi b’ibyo bitaro bagize uruhare mu kuvutsa abo bantu ubuzima, mu gihe ku bitaro ari ahantu abafite ikibazo cy’ubuzima bagana bahafitiye ikizere.

Abayisenga Vestine wahungiye mu bitaro bya Kabgayi ndetse umugabo we akaza kuhagwa, avuga ko bari bakoze ibirometero 5 bava ahitwa mu Byimana mu karere ka Ruhango bakaza bahungiye ku bitaro bya Kabgayi kubera ko bari bahafite abantu bahakoraga baziranye, nyamara bahagera ntibakirwe ahubwo bagahigwa, ubuzima bukaba bubi kurusha aho bari bamaze iminsi mu mibyuko.

Bakoze urugendo rwo kwibuka abaguye mu bitaro bya Kabgayi.
Bakoze urugendo rwo kwibuka abaguye mu bitaro bya Kabgayi.

Uyu mugore avuga ko ibyahabereye byagaragaje isura mbi ku baganga, ariko nyuma yo kwiyubaka ubu ikizere kikaba kigenda kigaruka, ndetse umwe mu bana yasigaranye ubu akaba ngo yararahiriye kwiga ubuganga muri kamunuza.

Mu muhango wo kwibuka abaguye muri ibyo bitaro wabaye Kuwa 27 Kamena 2014, Dr Mutaganzwa Avit, umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, asanga abaganga bafite akazi gakomeye ko kugarurira ababagana ikizere cy’uko bakunda ubuzima.

Akomeza avuga ko ibyabaye ari ipfunwe ku bakozi b’ibyo bitaro n’abakora uwo murimo muri rusange, ariko kuba hari ingamba nziza ziyobowe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, hakaba hari icyizere 100% ko icyizere kizagaruka kandi Jenoside ikaba atazongera kubaho.

Abenshi mu biciwe mu bitaro bya Kabgayi bashyinguwe muri uru rwibutso.
Abenshi mu biciwe mu bitaro bya Kabgayi bashyinguwe muri uru rwibutso.

Dr Mutanganzwa asaba abakiri bato biga umwuga w’ubuganga ko baharanira gukora ibyiza no gukosora amakosa yakozwe n’abababanjirije uyu muyobozi avuga ko bahemukiye abato, ariko nibabyitwaramo neza bakaba bazitwa intwari mu kubaka u Rwanda.

Abaguye mu bitaro bya Kabgayi bashyinguwe mu rwibutso rwa Kabgayi, hamwe no mu ishuri rikuru ry’ubuforomo rya Kabgayi ryegeranye n’ibi bitaro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka