Kabarondo: Bari banze gukora Jenoside babibwirizwa na Tito Barahira

Bamwe mu baturage b’i Kabarondo ngo bari banze kugira uruhare muri Jenoside yakorerwaga abatutsi mu w’1994, baza kuyishoramo nyuma yo kubishishikarizwa na Tito Barahira.

Barahira ni umwe muri ba burugumesitiri bayoboye komini Kabarondo mbere ya Jenoside. Bamwe mu barokokeye i Kabarondo bavuga ko urugendo rwe mu buyobozi rwaranzwe n’urugomo yakoreraga abatavuga rumwe na we, by’umwihariko Abatutsi.

Jenoside itangira Barahira ngo ntiyari akiri burugumesitiri gusa ngo yari umuntu uvuga rikijyana icyo gihe bitewe n’uko yari akomeye mu ishyaka rya MRND, byongeye we na Col. Rwagafirita na we uvugwaho kuba mu bacuze umugambi wa Jenoside mu yari komini Kabarondo bakaba ari bo bashyiragaho ba burugumesitiri bayoboraga iyo komini.

Tito Barahira uvugwaho gutuma abantu bishora muri Jenoside.
Tito Barahira uvugwaho gutuma abantu bishora muri Jenoside.

Ibyo ngo byatumaga Barahira akomeza kugira ijambo rikomeye muri iyo komini n’ubwo atari akiyiyobora, bitewe n’uko ba burugumesitiri yashyiragaho bakoreraga mu kwaha kwe.

Barahira na Col. Rwagafirita ngo bagiye baremesha inama kenshi zacuriwemo umugambi wa Jenoside zakundaga kubera ahitwa i Gasetsa mu rugo kwa Col. Rwagafirita. Iyo izo nama zabaga Abatutsi b’i Kabarondo ngo babaga bafite ibibazo kuko n’uwari usanzwe abavugisha neza atongeraga kubavugisha.

Abavuganye na Kigali Today bazi neza Barahira n’abo bagiye bakorana banze ko amazina ya bo atangazwa.

Barahira upfutse igitambaramo mu mutwe ubwo yatabwaga muri yombi.
Barahira upfutse igitambaramo mu mutwe ubwo yatabwaga muri yombi.

Umwe muri bo yasobanuye uruhare rwa Barahirwa muri Jenoside agira ati “Barahira navuga ko yateguye Jenoside kubera izo nama yaremeshaga. Igihe cya Jenoside yarishe aravuga ngo atanze n’urugero. Ku musozi wa Cyinzovu ntabwo bari bicanye, ariko Barahira yaraje ajya ku witwa Ntirushwamaboko François, bavuga ko yamuteye inkota avuga ngo ‘baturage mbahaye urugero na bo batangira kwica’”.

Akomeza avuga ko Barahira yahagarikiye Jenoside kuko yagenzuraga za bariyeri, ndetse tariki 13 Mata 1994 Barahira yagiye kuvangura abatarahigwaga bari bivanze mu Batutsi mu bari bahungiye mu kiriziya ya Kabarondo.

Jenoside yabereye i Kabarondo ngo bwahagarikiwe na Barahira na Col. Rwagafirita.
Jenoside yabereye i Kabarondo ngo bwahagarikiwe na Barahira na Col. Rwagafirita.

Nyuma ya Jenoside, Tito Barahira yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa bikavugwa ko yaba yarahise ahindura izina akiyita Barahirwa. Tariki 03 Mata 2013 yatawe muri yombi n’ubucamanza bw’icyo gihugu nyuma y’uko leta y’u Rwanda yari yagishyikirije impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2009, imukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Abarokokeye i Kabarondo ngo bifuza ko yazoherezwa mu Rwanda akaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha aregwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abantu bajye bavuga neza amakuru bahagazeho nibyo byiza

viateur yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

ntibakishunge ngo barabahase nubwobyaba byarabaye byaba byarinkogusunika ayatembega ubwose barimpinja zoguhatwa byobadashaka? ukonugukomeretsa abantu cyokora imana ishimwe ko uwomugome ngubwontibamuzana murwanda ngo bamwuce sha!!!!!

alphonsine yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

ariko kuvugango abaturage bari batuye muri communekabarondo ngo bari banze kwitabira gukora Genocide rwose wa munyamakuru we ndumva ubeshye! narintuye muri kabarondo bastangiye kwica kwitaliki 8, karundura ibera kuri kiliziya kabarondo taliki ya 13, ubwo nigute wavuga ko bititabiriye ubwicanyi ? abagize uruhare muri ubwibwicanye bakabuyobora : BARAHIRA, NGENZI COL RWAGAFIRITA SENKWARE wari burugumestre wa KAYONZA JUGE PEREZIDA WA KANTO YA KABARONDO NSABIMANA Francois ndetse nahabonye na BOURGUMESTRE wa MURAMBI, abo nibo bacurabwenge bwayogoje kabarondo

mugizi yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka