Jenoside ni ikimenyetso cy’uko ubuyobozi buriho bwananiwe -Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, Joshnston Busingye, aratangaza ko Jenoside ari ikimenyetso kigaragaza ko ubutegetsi buriho bujegajega bitewe n’uko amategeko ariho aba atacyubahirizwa, hakabaho umuco wo kudahana aribyo biganisha ku bwicanyi kuko ababukora baba bumva bashyigikiwe.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Mata 2015, mu kiganiro yagiranye n’abakozi ba Minisiteri y’ubutabera n’ab’Urukiko rw’Ikirenga, cyari kigamije kurebera hamwe uruhare rw’ubutabera mu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Yagize “Jenoside ubwayo ni ikimenyetso cy’indwara iyo ari leta yananiwe gushinga ibirenge ikajegajega bitewe n’uko igihugu giteye na politiki yacyo n’imiterere y’abaturage bacyo n’amateka yacyo”.

Minisitiri Busingye atangaza ko Jenoside igaragaza ko ubuyobozi buriho bwananiwe.
Minisitiri Busingye atangaza ko Jenoside igaragaza ko ubuyobozi buriho bwananiwe.

Yifashishije ingero z’abashakashatsi, yatangaje ko ibihugu byinshi bidafite ubuyobozi bukomeye byagiye bigira ubwigomeke ku butegetsi, ari nabyo byagiye bikurikirana n’ubwicanyi kuko ababikora baba bidegembya.

Yavuze ko ubuyobozi bujegajega ari bwo bwatumye u Rwanda rugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubuyobozi bwariho batije umurindi abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa kuko bumvaga ko ubuzima buzakomeza nta kibazo.

Yasobanuye ko gutegura Jenoside birangwa no gushyira abantu mu byiciro, ukabaha ibimenyetso bibaranga, ukabakorera ivangura, ukibasira undi muntu wese udahuje ibitekerezo nawe, ugakurikizaho kubatsemba ubundi ugatangira kubihakana no kubihishira.

Minisitiri Busingye yatangaje ko ibyo nabyo byagaragaye mu Rwanda, aho ubutabera bwakoze akazi katoroshye kugira ngo bumenye ukuri, harimo no kuba baragabanyirije ibihano kugera kuri ½ ku wemeye ibyaha.

Itegeko ryo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda riteganya ko umuntu ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hejuru y’itanu kugera kuri icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugera kuri miliyoni.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose uyu ni umuminisitiri wikinyejana,genocide ni ikinenyetso gihambaye cyubuyobozi bwa ntakigenda nkuko tuzuko uwayura iyo adashonje aba ananiwe,-gusa yibagiwe kuvuga ko kuyihagarika ari ikinenyetso cyu ubuhanga,ubushobozi ndetse n’ubutwari bwabayihagaritse kdi bikaba nisoko yikizere kubarokotse ndetse nabenegihugu muri rusange.

Ndabamenye Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka