Jenoside n’ingengabitekerezo yayo nibyo bihangayikishije u Rwanda kurusha ibindi –Gen Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe agaragaza ko ibitero by’umwanzi, amakimbirane n’abaturanyi, ibibazo bijyanye n’ubukungu, ubushomeri, imibereho n’ubwiyongere bw’abaturage; byose bishyizwe ku rutonde mu byibasiye u Rwanda nta na kimwe kirusha ubukana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko buri gihugu kiba gifite abanzi bakibangamiye baba ibihugu by’ibituranyi byacyo bihora bipfa ubutaka n’imipaka, ibipfa umutungo, ibipfa ingengabitekerezo runaka; ariko ngo mu rwego rw’umutekano ku ruhande rw’ u Rwanda, ikibazo cy’ingutu ni Jenoside n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo yaganiraga n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisohoro n’amahoro (RRA), aba Komisiyo y’amatora n’ab’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 10 Mata 2015; Gen. Kabarebe yavuze ko ibindi bibazo byose u Rwanda rufite byoroshye, “kuko kuvuga ngo igihugu giteye u Rwanda biturutse ku gutongana wafata imbunda ukarwana kandi ugatsinda”.

Minisitiri Gen. Kabarebe avuga ko Jenoside n'ingengabitekerezo yayo aribyo bihangayikishije u Rwanda kurusha ibindi.
Minisitiri Gen. Kabarebe avuga ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aribyo bihangayikishije u Rwanda kurusha ibindi.

Ati “Kuri twe, Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bihora kuri RADAR (icyuma kigenzura aho umwanzi aturuka n’ubukana afite), kandi tukabifata ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu kurusha ibindi, nk’uko Abanyamerika bafata Al-Qaeda, cyangwa nk’uko abandi bahangayikishijwe na Al Shabab, ISIS, n’abandi”.

Avuga ko FDLR (mu bijyanye n’ingufu za gisirikare) iramutse iteye u Rwanda ngo rutakwirushya rwohereza ingabo nyinshi, kuko “platoon’ imwe (abasirikare 36) ihagije kubatsinda”; ariko mu bijyanye no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, uyu ngo ni umutwe ukomeye cyane w’ingabo.

Akomeza avuga ko aho bikomereye cyane ngo ni uko abanyarwanda bacyifitemo irondabwoko (mu mitima yabo), ndetse aho bagiye bahungira mu mahanga ngo bakaba baragiye bajyana iyi ngengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko kuba Jenoside yakorewe abatutsi yarabaye hakaba hakigaragara ingaruka zikomeye; no mu bihe bizaza ngo izaguma ari cyo kibazo kiraje ishinga u Rwanda kurusha ibindi; ndetse ko buri munyarwanda ngo aramutse atabyumvise atyo, byoroshye cyane ko jenoside yakongera ikaba.

Bitewe n’uko ibibazo bishingiye ku moko n’inkomoko byabaye impamvu yo guca ibice mu banyarwanda, bigera n’aho gutegura kurimbura ubwoko bumwe bw’abaturage; Leta y’u Rwanda kuri ubu irashaka izina n’ikirango buri wese yakwibonamo kandi akaba ari nako abonwa n’abandi; Umunyarwanda. Nyamara Gen Kabarebe asanga inzira ikiri ndende kugira ngo bose babyumve batyo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yeah, Kabarebe ibyo avuga nibyo, noneho kuri social networks niho FDRL isigaye yibera

h yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka