Jacques Moler - Umufaransa wemeza ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenocide yo mu Rwanda

Umufaransa witwa Jacques Moler wo mu ishyirahamwe ryitwa “La Survie”, yemeza ku mugaragaro ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ibi yabivugiye mu Bisesero kuwa Kane tariki 27/06/2013, ubwo akarere ka Karongi kibukaga ibihumbi bisaga 50 by’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bakicwa ingabo z’abafaransa zirebera.

Moler ari mu ishyirahamwe ry’abafaransa ryitwa “La Survie,” ryiyemeje gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yo mu Rwanda.

Mu magambo ye, Moleur wari waje kwifatanya n’Abanyabisesero n’abandi Banyarwanda batagira ingano kunamira izo nzirakarengane, yagaragaje ko u Bufaransa bwashoboraga gukumira Jenoside, ariko ngo ntacyo bwakoze.

Kwibuka ku nshuro ya 19 abanyabisesero bazize Jenoside byitabiriwe n'abantu batagira ingano.
Kwibuka ku nshuro ya 19 abanyabisesero bazize Jenoside byitabiriwe n’abantu batagira ingano.

Ati: “Twaje gukora iperereza kuri Jenoside, ubu noneho dufite ibimenyetso bifatika ko Ubufransa bwayigizemo uruhare.

Francois Mitterrand na Ministre w’Intebe Eduard Balladur bari bafite ubushobozi bwo gusaba abicanyi n’abari babashyigikiye guhagarika Jenoside, ariko ntibabikoze”.

Bimwe mu byo Leta y’u Rwanda ishinja Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugutiza umurindi interahamwe zari ziturutse imihanda yose zizanywe no kwica Abatutsi bo mu Bisesero bari bamaze ukwezi kurenga birwanaho.

Gusa aho ingabo z’Abafaransa zihagereye, aho gutabara abicwaga zagiye ku ruhande rw’interahamwe zababeshyaga ko Abatutsi ari bo barimo kwica abahutu.

Ubushakashatsi bwa Jacques Moler buvuga ko Abatutsi bishwe mu gihe cy’Abafaransa bari mu cyo bise (Mission Turquoise) barenga ibihumbi 2.000.

Moler akomeza avuga ko itsinda rye ryaje mu Rwanda mu 2005 gukora iperereza kuri iryo yicwa ry’abatutsi bari bishyize mu maboko y’Abafaransa ngo babakize interahamwe ariko abafaransa bakabatererana.

Ku batutsi 3000 bari babashije kurokoka mu bihumbi 50, abatagera ku 1.000 ni bo basigaye ariko nabo basigara ari ibisenzegeri, nk’uko yakomeje abitangaza.

Jacques avuga ko kugeza ubu bamaze gukora urutonde rw’amazina atagera kuri 50 y’Abatutsi biciwe mu Bisesero mu gihe cya (Mission Turquoise), ariko ngo nta matariki barabasha kumenya kandi nayo akenewe.

Mu buhamya bwe, Moler yasabye abacitse ku icumu kumufasha mu gihe cy’icyumweru we n’itsinda rye bagiye kumara mu Rwanda bashakisha amazina y’abishwe, n’igihe nyacyo baba bariciwe niba babyibuka.

Mukabalisa Simbi Dative, umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kwigaya no gusaba imbabazi ku wabigizemo uruhare uwo ari we wese.

Uwavuze mu izina ry’abanyabisesero bacitse ku icumu rya Jenoside, yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi, zitanze zigahagarika Jenoside, zikaba zinakomeje kubaka u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Col. Baguma Sam, wari uhagarariye ingabo muri uyu muhango, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka mu buryo bwinshi, ngo hato hatazagira ubona aho amenera ahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Senateri Penina Mukankusi, yasabye buri wese guharanira guha urubyiruko umurage mwiza wo kwanga Jenoside, kuko ahanini ari narwo rwakoreshejwe mu koreka imbaga y’Abanyarwanda.

Mu gihe Abanyabisesero bibuka ku nshuro ya 19 ababo basaga ibihumbi 50 bishwe muri Jenoside, Leta y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gusana urwibutso rwa Bisesero rwari rumaze iminsi rutameze neza kubera gusaza.

Sosiyete y’ubwubatsi yo mu Rwanda yitwa Horizon Construction ni yo irimo kurusana.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo nkuru mutugezaho ni nziza kandi zitwigisha byinshi, mugerageze kwandika nyuma mutere akajisho inyuma mukosore amakosa kuko hali ubwo agakosa gatuma umuntu atumva neza icyo mushaka kugeraho. Jacques Moleur ou "Morel"

Mariya yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka