Ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo ryubakiye inzu uwarokotse Jenoside utishoboye

Ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo ryashyikirije umupfakazi wa Jenoside, Uwantege Germaine, inzu irimo ibyangombwa byose bivuye mu bwitange bw’abanyeshuri n’abakozi biri shuri.

Uyu mupfakazi w’imyaka 44 ubana n’umwana we gusa ubundi yiberaga mu nzu yamusenyukiyeho mu murenge wa Kibungo akagali ka Gatonde akarere ka Ngoma.

Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko iki gikorwa bwagikoze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya gatanu muri iri shuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagerageza gufasha abahuye n’ingaruka zikomeye batewe nayo.

Inzu yashyikirijwe n’ubuyobozi bw’iri shuri rikuru, kuri uyu wa 26/06/2014 iteye amarangi mu nzu, igizwe n’ibyumba bitatu ndetse na salon.

Uwantege yahise ashyikirizwa imfunguruzo z'inzu yahawe maze atangira kubafungurira.
Uwantege yahise ashyikirizwa imfunguruzo z’inzu yahawe maze atangira kubafungurira.

Iyi nzu kandi yarimo ibyangombwa nkenerwa birimo ibitanda bitatu bishashe neza, intebe n’ameza muri salon, ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho byo murugo. Yanahawe na telephone nshya, SIM card ndetse n’ikarita yo guhamagara.

Si inzu gusa yubakiwe n’iri shuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo ahubwo yanashyikirijwe igikoni ndetse n’ubwiherero byose byubakishije amasima.

Uwantege Germaine mu magambo make cyane ndetse n’amarangamutima yatumaga atabasha kuvuga byinshi yashimiye iri shuri avuga ko kuva Jenoside yaba atigeze agira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Nkurikije ukuntu imvura yajyaga inyagira amaguru aba hanze aba babyeyi bahageze barampumurije, mu buzima bwanjye sinigeze mbaho neza ariko ndashima aba babyeyi kuko bampaye kuba umuntu mwiza nk’abandi.”

Uwantege yari yabukereye ari hagati ya Gitifu w'umurenge na Vice mayor w'ubukungu mu karere ka Ngoma.
Uwantege yari yabukereye ari hagati ya Gitifu w’umurenge na Vice mayor w’ubukungu mu karere ka Ngoma.

Uhagarariye umuryango wita ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (Ibuka) mu karere ka Ngoma, Gihana Samson, yashimiye iri shuri maze anasaba ko babera abandi umusemburo mu kwikemurira ibibazo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Iyo ubona umubyeyi nk’uyu utari ufite aho arambika umusaya none akaba ahabonye bituma dutekereza cyane ku Banyarwanda, uku niko kwigira nyakuri mu kwikemurira ibibazo. Iyi nzu hari benshi izakangura kubera mwebwe. Ntabwo umusemburo ukorera ubwinshi.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza, Twahirwa Jean Damascene, yavuze ko ubushobozi bwo kubaka iyo nzu bwavuye mu bakozi b’iri shuri n’abanyeshuri gusa ntayavuye hanze. Yongeyeho ko ubwo babonaga uyu mubyeyi aho yabaga bahise bakubitwa n’amaranga mutima bituma biyemeza kumwubakira nubwo bari baje gusana kuko inzu yari ishaje.

Iyi nzu yari isenyutse niyo Uwantege yabagamo.
Iyi nzu yari isenyutse niyo Uwantege yabagamo.

Mupenzi George, umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, nyuma yo gushimira iri shuri yasabye uwahawe inzu kuyitaho no kuyifata neza hamwe n’ibikoresho yahawe kugirango bizamugirire akamaro.

Inzu yatanzwe n’ishuri ry’ubuforomo n’ububyaza yuzuye itwaye amafaranga miliyoni enye zirenga gato. Nyuma yo gutanga iyi nzu gahunda zo kwibuka zakomereje ku gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo nyuma ya misa yo kubasabira yabereye kuri cathedral ya Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka