Indangagaciro z’Inkotanyi zabera urugero urubyiruko mu kubaka Igihugu - Guverineri Kayitesi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba urubyiruko kwigira ku ndangagaciro zaranze izahoze ari ingabo za FPR Inkotanyi, kugira ngo rubashe kubaka Igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Guverineri Kayitesi asaba urubyiruko kwigira ku ndangagaciro z'Inkotanyi
Guverineri Kayitesi asaba urubyiruko kwigira ku ndangagaciro z’Inkotanyi

Yabisabye urubyiruko rwo mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, twari twahuriye mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, muri gahunda yiswe Igihango cy’urungano.

Zimwe mu ndangagaciro zaranze Izahoze ari ingabo za RPA Inkotanyi harimo kunamba (kwihangana), gukoresha bike ugakora byinshi, ubutwari no gukunda Igihugu, ubwo bukaba ari bwo buryo Guverineri Kayitesi asaba urubyiruko kugenderaho, kugira ngo babashe kuzubaka Igihugu gitekanye kandi giteye imbere.

Agira ati, “Izo ndangagaciro zituma birinda kandi bakabona uburyo bwo guhangana n’abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Abana bacu ni bo bashobora guhangana n’ababiba amacakubiri bakoresheje ikoranabuhanga kuko ni bo bazi no kurikoresha cyane. Umusingi barawufite kandi ni bo bazagira uruhare mu kubaka ibikomeye no kurinda ibyagezweho”

Guverineri Kayitesi n'abashyitsi baje kwifatanya kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside
Guverineri Kayitesi n’abashyitsi baje kwifatanya kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside

Guverineri Kayitesi avuga ko urubyiruko rwa mbere ya Jenoside rwijanditse muri Jenoside, urw’uyu munsi rukaba rukwiye kwitandukanya n’ingengabitekerezo yayo, kuko iruyobya.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, muri gahunda y’Igihango cy’Urungano bavuga ko biteguye gukomeza kugera ikirenge mu cya bakuru babo bitanze mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Mukamunana Evelyne waturutse mu Karere ka Muhanga uhanga imivugo avuga ko azi aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze, ku buryo azakora ibishoboka akubakira ku byagezweho agakomeza guhangana n’abapfobya Jenoside, binyuze mu bihangano bye.

Agira ati “Igihugu cyacu tuzi aho cyavuye n’aho kigeze kubera ubuyobozi bwiza. Nk’urubyiruko tugomba guhangana n’abapfobya Jenoside, kugira ngo dufatanye gutegurira Igihugu ejo hacyo heza twubaka u Rwanda rwiza.”

Basomye amwe mu mazina y'urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Basomye amwe mu mazina y’urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Bimwe mu byo urubyiruko rwifuza gufashwamo ngo rukomeze kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside harimo ibiganiro byimbitse by’inararibonye kugira ngo rugire amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo rubone aho ruhera rutanga umusanzu warwo mu kubaka Igihugu.

Kuri iki cyifuzo, Guverineri Kayitesi avuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko kubona amakuru bakeneye kugira ngo bahangane n’abashaka kugoreka amateka.

Igihango cy’Urungano ni gahunda yateguwe n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, n’inzego z’umutekano hagamijwe kunamira urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwiga kuvoma indangagaciro Nyarwanda ziri mu mateka y’Igihugu ngo zirufashe kongera gukomeza kucyubaka.

Inararibonye zirimo Polisi Denis zaganirije urubyiruko ku ntandaro y'amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside
Inararibonye zirimo Polisi Denis zaganirije urubyiruko ku ntandaro y’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside
Urubyiruko rwitabiriye kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside
Urubyiruko rwitabiriye kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside
Urubyiruko rwavuze ko rugiye gutanga umusanzu mu guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside
Urubyiruko rwavuze ko rugiye gutanga umusanzu mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka