Iburasirazuba: Urubyiruko rwasabwe kwigira ku Nkotanyi rugakunda Igihugu rutizigamye

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof Bayisenge Jeannette, arasaba urubyiruko kwigira ku Nkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugakunda Igihugu rutizigamye.

Minisitiri Bayisenge yasabye urubyiruko gukebura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside
Minisitiri Bayisenge yasabye urubyiruko gukebura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside

Yabibasabye ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024, ubwo ku biro by’Intara y’Iburasirazuba hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byahujwe bikabyara Intara y’Iburasirazuba, ndetse n’amakomini yahujwe akabayara Akarere ka Rwamagana.

Abari abakozi ku rwego rwa Perefegitura na Superefegitura bishwe muri Jenoside, 19 barimo uwari Perefe Ruzindana Godefroid wicanywe n’umuryango we, ni bo bamaze kumenyekana naho ku rwego rw’Amakomini hakaba hamaze kumenyekana 25, bari mu myanya itandukanye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yihanganishije abo mu miryango y’abari Abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abaturage muri rusange, avuga ko kwibuka urugendo n’akaga banyuzemo n’uburyo bishwe urw’agashinyaguro ari ukubasubiza icyubahiro bambuwe, bazira uko bavutse.

Yavuze ko mu Turere dutandukanye tugize iyi Ntara, ntaho utasanga Abayobozi bagiye bayobora ibikorwa byo gutoteza no kwica Abatutsi, haba mu myigire, mu kazi n’ahandi.

Yashimye ko ubu ubuyobozi buhari buha bose ubwisanzure n’amahirwe angana haba mu kwiga, mu kazi n’ahandi.

Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Iburasirazuba banenze bagenzi babo bishe abo bayoboraga
Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba banenze bagenzi babo bishe abo bayoboraga

Mu buhamya bwe, Gatera Faustin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yari umugenzuzi w’amashuri muri Komini Muhazi, umwanya yabonye kubera isaranganya ry’ubutegetsi igihe cy’amashyaka menshi.

Yavuze ko iyi Ntara yari ifite ba Burugumesitiri b’abagome ariko bakagira n’abatoza babo aribo Laurent Semanza na Mutabaruka bari abadepite, Gatete Jean Baptiste wari ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Col Rwagafirita n’umucuruzi w’iKayonza witwaga Kanyangoga.

Ati “Ba Burugumesitiri bariho icyo gihe bose bari abagome babi cyane uretse Donat wa Rukira, baje gukuraho kuko atemeye kwica na Muhazi itaramugiraga yayoborwaga na Konseye w’umugome. Bari bafite abatoza babo aribo Col Rwagafirita, Semanza, Gatete na Kanyangoga kuko iwe naho inama zarahaberaga, bahava tukabona umwuka wahindutse.”

Ashima Inkotanyi zabarokoye ubwo yari kumwe na bagenzi be bihishe mu bihuru byegereye ikiyaga cya Muhazi.

Bukeye Ignatienne, wavuze mu izina ry’abafite ababo bari abakozi bishwe muri Jenoside, yashimye Inkotanyi zabarokoye ndetse n’Abahutu banze kuba ibigwari, bagahisha Abatutsi ndetse ntibijandika no mu bwicanyi.

Yasabye urubyiruko by’umwihariko kwirinda umuco wo kurebera ikibi n’ubwo cyaba gito, kuko ariyo ntandaro yo gukora amahano nk’ayabaye muri Jenoside.

Yagize ati “Mu Rwanda rwacu habayeho kurebera ubugizi bwa nabi, ni byo byatumye Jenoside ishoboka. Kurebera ni icyaha gikomeye kandi ntukavuge ngo urarindira kugaragaza ikinini gusa kuko nurebera umwana utajya ku ishuri uzamenye ko umuteguriye kuba imbwa kandi nutegura abana bamwe bakaba bazima abandi bakaba ibikoko, ibyo bikoko bizarya abazima.”

Minisitiri Bayisenge avuga ko kwibuka aba bakozi ari ukurushaho kubaha agaciro no kuzirikana uruhare bagize mu iterambere ry’Intara n’iry’Igihugu muri rusange.

Yihanganishije ababuze ababo bari batunze imiryango, kuko bari abakozi bahembwa ariko anabashimira ko bakomeje kubaho kandi bakabana neza n’abandi Banyarwanda.

Yasabye urubyiruko gufatira amasomo ku Ngabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside, gukunda Igihugu no kugikorera batizigamye bahangana n’abapfobya Jenoside.

Ati “Mukunde Igihugu, mugikorere mutizigamye mwigira ku masomo y’Ingabo zahoze ari iza RPA, zahagaritse Jenoside kandi mwaranganaga mu myaka. Mukoreshe imbuga nkoranyambaga mukebura abagipfobya Jenoside.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka