Huye: Urubyiruko rutekereza ko ari rwo ruzakwiza urumuri mu gihugu

Urubyiruko rwo mu karere ka Huye rwasobanuriwe ko uru rumuri rw’icyizere bashikirijwe ari urubashishikariza kuva mu mwijima w’amacakubiri babibwemo bakibagirwa Ubunyarwanda bubahuza bagaha intebe amoko abatanya.

Ibi babitangarijwe kuri uyu wa gatanu tariki 24/1/2014, ubwo Abanyehuye bashyikirizwaga urumuri rw’icyizere.

Urumuri rw'icyizere, abanyehuye baruzaniwe n'abakiri batoya.
Urumuri rw’icyizere, abanyehuye baruzaniwe n’abakiri batoya.

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwaganiriye na Kigali Today, nyuma y’ibiganiro byaherekeje kwakira uru rumuri, rwavuze ko rutekereza ko abakiri bato ari bo bazagira uruhare runini mu gutuma Abanyarwanda bava mu mwijima w’amacakubiri burundu, bakabaho mu mucyo uzira umwiryane.

Uwitwa Nsengiyumva wiga mu Rwunge rw’amashuri rw’Indatwa n’Inkesha, yagize ati “ni twebwe ubwacu tugomba kuzana urumuri mu gihugu cyacu. Ni twebwe tugomba kurukwirakwiza mu gihugu cyacu, dore ko nta n’aho wagera ngo ubure urubyiruko.”

Ibi yabihereye ahanini ko ubwo uru rumuri rwagezwaga i Huye, ruturutse i Nyanza, rwazanywe n’abana bakiri batoya, biganjemo abo mu mashuri abanza.

Uru rumuri Nsengiyumva uyu yavugaga ngo ni ukubana neza, nta kubangamirana nk’Abanyarwanda.

Yagize ati “nta mpamvu yo kuba mu mwijima. Nubangamira mugenzi wawe uzaba ubaye mu mwijima. Nimubana neza musabana nta kibazo, nta makimbirane mufitanye, uzaba uba mu rumuri nyine.”

Mushimiyimana wiga mu kigo cyigisha ubuhinzi n’ubworozi giherereye mu mugi wa Butarebari kumwe na we ati “ubusanzwe njyewe nshimishwa no kuba abantu tubanye mu mahoro ntawe mbangamiye nta n’umbangamiye. Kubaho mu mucyo tukareka kubaho mu mwijima batubwiye, byuzuza ibitekerezo byanjye.”

Mushimiyimana anatekereza ko kuba ahanini ababyeyi ari bo babiba amacakubiri mu bakiri batoya, u Rwanda rwaba ruzima ari uko urubyiruko rwitaye ku nyigisho nzima ruhabwa, ahubwo bakanagira uruhare mu guhindura ababyeyi babo.

Ati “n’ubungubu mu byaro biracyabaho ko ababyeyi babiba amacakubiri mu bana babo. Bivuze ko urubyiruko ari rwo rukwiriye gufata umwanya wo kugereranya inyigisho bahabwa n’ababyeyi babo n’izo bahabwa n’ubuyobozi, ndetse bagafata n’umwanya bakagira uruhare mu guhindura ababyeyi babo.”

Ibi Mushimiyimana yavuze biri mu murongo umwe n’ibyo Dominiko Ndahimana wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi i Simbi ho mu Karere ka Huye akaba yararangije igifungo yagenewe na Gacaca, yabwiye abari bateraniye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ari naho hakiriwe urumuri rw’icyizere.

Mu buhamya bwe, Dominiko uyu yavuze ko no kuba ababyeyi babo barabashishikarije kwanga abatutsi bakiri batoya ari imwe mu mpamvu y’amacakubiri yabaye mu Rwanda akaza kuvamo jenoside, agaragaza ko gusobanurira abana neza ibyabaye mu Rwanda no kubatoza urukundo ari imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda ruzima, rutarangwa n’amacakubiri.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urubyiruko twabaye intwaro ikomeye ya jenoside yakorewe abatutsi kuko nitwe twijanditse mu bwicanyi bikabije ariko igihe niki tukaba noneho abashinzwe kurwanya icyagarura amacakubiri mu banyarwanda twimakaza ubunyarwanda mu mitima yacu kandi turwanya twivuye inyuma uwifuza ko u Rwanda rwasubira mu mwijima rwahozemo mureke tumurikirwe n’urumuri ari narwo ruzadufasha kubaka i gihugu kitagira umwiryane.

Nadege yanditse ku itariki ya: 26-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka