Huye: Kabakobwa hashyinguwe abarenga ibihumbi 27

Ahitwa Kabakobwa haherereye mu Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye, hashyinguwe abazize Jenoside yo muri Mata 1994 bagera ku 27020. Iki gikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2013.

Kabakobwa ni ahantu harambuye, hafi y’igishanga cya Mukura. Hakikijwe n’imisozi. Abatanze ubuhamya ku mateka ya Jenoside muri aka gace, bavuze ko ubundi hari hahungiye abantu benshi cyane bababeshya ko bazahabarindira.

Mutsindashyaka Alphonse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura yagize ati “hano Kabakobwa hari hahungiye abantu barenze ibihumbi 80, kandi abenshi barahaguye. Abagera ku bihumbi 27 dushyingura none, ntaho bahuriye n’abahaguye.
Tuzakomeza gushakisha hano twicaye, yemwe no mu mibande.”

Na none kandi, ngo imibiri yabashije kuboneka no gushyingurwa, ni iy’abantu bakuru. Nyamara haguye n’abana benshi. Mutsindashyaka ati “imyaka ishize ni myinshi, ku buryo imibiri y’abana yariwe n’imizi y’ibiti bityo ntitubashe kuyibona.”

Kabakobwa hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 27.
Kabakobwa hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 27.

Uretse n’imibiri y’abana, banakeka ko haba hari imibiri batabashije kubona kuko wenda iri mu byobo binini, bitewe n’uko ngo Abatutsi bamaze kwicwa hazanywe ibimodoka bya kateripulari bigacukura ibyobo binini cyane byo kubashyinguramo.

Ku bw’ibyo rero, ngo nyuma yo kubaka urwibutso ahangaha Kabakobwa, ubu rushyinguyemo abarenga ibihumbi 27 yahanshyinguwe kuwa 30/6/2013, hafashwe ingamba y’uko hazatunganywa ubusitani.

Mutsindashyaka ati “turashaka kuzakora ubusitani bwiza hano, kugira ngo ababa baratwisobye tutabashije kubona, na bo tubasubize icyubahiro twifuza kubaha.”

Imibiri yakuwe mu bishyitsi

Imibiri yashyinguwe Kabakobwa yagiye ikurwa mu bishyitsi byaharimbuwe, kuko nyuma ya Jenoside hari haratewe ishyamba.
Burizihiza Rose, umukuru wa IBUKA mu Murenge wa Mukura, yavuze ko mbere yagiye asaba ubuyobozi kubafasha bagashyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatusi baguye Kabakobwa ariko ntibabihe agaciro, dore ko bari baramaze no kuhatera ishyamba.

Burizihiza Rose ati ubu noneho ndaruhutse, ubwo abacu bashyinguwe mu cyubahiro.
Burizihiza Rose ati ubu noneho ndaruhutse, ubwo abacu bashyinguwe mu cyubahiro.

Ku bw’ibyo rero, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buriho ubungubu kuba bwarafashije mu gushakisha abaguye aha ku Kabakobwa, ndetse hakanubakwa urwibutso.

Yagize ati “ubu noneho ndaruhutse, ubwo abacu bashyinguwe mu cyubahiro. Ni kenshi nagiye mvuga nyamara bakamfata nk’umusazi. Guhera uyu munsi, ibisazi byanjye birarangiye.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka