Huye: Hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 35 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukira ruherereye mu murenge wa Huye wo mu karere ka Huye habaye igikorwa cyo gushyingura mu cybahiro imibiri irenga ibihumbi 35 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 9/5/2015, ubwo iyi mibiri yongeye gushyingurwa mu cyubahiro, nyuma yo gukurwa mu bisimu byari ahubatswe mu rwibutso bashyinguwemo. Harimo ariko n’imibiri ine yabonywe mu giturage cyo mu Murenge wa Huye.

Mu rwibutso rwa Rukira hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 35 mu cyubahiro.
Mu rwibutso rwa Rukira hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 35 mu cyubahiro.

Hari indi mibiri biteganyijwe ko nayo igombaga kwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro muri uru rwibutso rwa Rukira ikuwe mu rwibutso rw’ahitwa i Sovu n’ahitwa i Rukara mu Muyogoro.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Umurenge wa Huye Winifrida Barenzaho, avuga ko ubundi bari biyemeje ko muri uyu mwaka bazimura abari i Rukira, i Sovu n’i Rukara bose, ariko ntibyabakundiye kuko umubare w’abagombaga kwimurwa wabaye munini kuruta uko babyibwiraga.

Ahakuwe imibiri yashyinguwe mu cyubahiro hatewe igiti cy'umuvumu.
Ahakuwe imibiri yashyinguwe mu cyubahiro hatewe igiti cy’umuvumu.

Yagize ati “Twibwiraga ko i Rukira hari nk’ibihumbi 20 byonyine ariko twasanze barenga. I Sovu naho twibwiraga ko hari nk’ibihumbi 10 gusa, ariko twasanze bishobora kuba atari byo. Igihe cyatubanye gitoya, ndetse n’ubushobozi.”

Mu gikorwa cyo kwibuka, ahakuwe imibiri y’abashyinguwe i Rukira hatewe igiti cy’umuvumu. Jérôme Kajuga, umwe mu bashyinguye abe uyu munsi, yavuze ko ari igikorwa Club Ibisumizi (iharanira kubungabunga amateka) arimo batekereza kuzakora ahantu hose hakuwe abarokotse jenoside, kugira ngo hatazibagirana. Ngo bizeye kuzabifashwamo na CNLG.

Kajuga, umwe mu bashyinguye abe atanga ubuhamya.
Kajuga, umwe mu bashyinguye abe atanga ubuhamya.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Pole sana bavandi. Muri norvege turi mugitaramo cyakoreshejwe n, uvuka ihuye

Paul yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka