Huye: Bifuza ko abireze muri Gacaca bimwe mu byaha ntibabivuge bakurikiranwa

Eustache Mudatsikira, ukuriye Ibuka mu Murenge wa Huye wo mu Karere ka Huye, avuga ko abaturage bo mu Muyogoro bireze mu gihe cy’Inkiko Gacaca bakababarirwa, nyamara batarireze abagore n’abana babonywe mu Mudugudu w’Akagarama bakwiye gukurikiranwa mu nkiko.

Mudatsikira abivuga nyuma y’aho ku wa 5 Kamena 2015 ahitwa mu Muyogoro ho mu Murenge wa Huye bibutse abagore n’abana 326 bari baturutse muri Nyaruguru bahiciwe, nyamara mu bireze bakemera icyaha mu gihe cya Gacaca nta wigeze abivuga.

Eustache Muadatsikira, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye asanga abireze igice cyangwa bagatanga amakuru y'ibinyoma mu Nkiko Gacace bakwiye gusubizwa mu butabera.
Eustache Muadatsikira, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye asanga abireze igice cyangwa bagatanga amakuru y’ibinyoma mu Nkiko Gacace bakwiye gusubizwa mu butabera.

Agira ati “Dufite imbaga nyamwinshi y’abantu batubeshye muri Gacaca tugenda tugaragarizwa neza neza ko batubeshye. Ari ababeshye imirimo bakoraga kugira ngo bibarengere, ari abatanze ibimenyetso bitari byo, bagatanga ubwirege butari bwo. Bazasubizwe imbere y’inkiko ku buryo bunoze.”

Asobanura ko abireze hari ukuri bahishe nkana ngo abihereye ku ko ubwo bubakiraga umukecuru Domitille Mukangenzi ubu utuye ahari hashyizwe abo bagore n’abana bamaze kwicwa, nta wigeze akora ku gitaka kiri mu mbuga bataburuwemo. Ati “Impamvu ni uko bari bazi ibiri munsi”.

Ibi byo kuba abireze mu gihe cya Gacaca barahishe ukuri nkana binavugwa kandi na Annonciata Mukandagano warokotse Jenoside, akaba atuye mu Muyogoro ari na ho yari anahatuye mbere ya Jenoside.

Agira ati “Hari abantu bireze, bemera ibyaha, basaba imbabazi, bari hanze. Kandi batuye mu nkengero z’aho hantu, nta n’umwe wireze icyo cyobo.” Mukandagano anavuga ko uko guhisha ukuri bibababaza nk’abarokotse Jenoside.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka