Huye: Bibutse abari abakozi ba IRST bazize Jenoside, banenga abashakashatsi bafashije abayiteguye

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyasimbuye icyitwaga IRST, bibutse bagenzi babo 19 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banenga abashakashatsi bateguye Jenoside kandi bari bashinzwe gushakisha ibyateza imbere Abanyarwanda.

Bashyize indabo ku Rwibutso rwubatse ahari ishami rya NIRDA i Huye
Bashyize indabo ku Rwibutso rwubatse ahari ishami rya NIRDA i Huye

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu, ubera mu Karere ka Huye ahakorera ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere rya NIRDA.

Uyu muhango wabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku wa kane, aho abakozi ba NIRDA n’abafatanyabikorwa bunamiye abazize Jenoside hagatangwa n’ibiganiro ku mateka asharira y’u Rwanda, yarugejeje kuri Jenoside igahitana abarenga miliyoni

Umuyobozi wa NIRDA, Dr Christian Sekomo Birame, avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi Igihugu cyari kigeze ku rwego rw’ubugome butabasha gusobanurwa, kubera ubutegetsi bubi bwabayeho ari nayo mateka ikigo cya IRST gifite.

Avuga ko abashakashatsi ba IRST 12 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bashyize imikono ku nyandiko zagaragazaga gahunda yo kwica Abatutsi, ndetse bakanagambanira bagenzi babo bakoranaga.

Icyo gihe Abatutsi 18 bagikoragamo bishwe muri Jenoside imiryango yabo ikaba yifatanya n’abakozi ba NIRDA ngo bahabwe icyubahiro, banahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Batangiye bakora urugendo
Batangiye bakora urugendo

Dr. Birame avuga ko NIRDA ibitse amakuru menshi y’ubushakashatsi bwakorwaga ku mibereho y’abaturage bagaragaza uko buri muryango ubayeho, ariko hagamijwe gucamo ibice Abanyarwanda.

Avuga ko hazakomeza gukorwa ubushakashatsi mu by’ukuri bugaragaza aho ikibazo cyatanyije Abanyarwanda cyaturutse, atari ku bazungu gusa ahubwo hakanarebwa ubundi buryo bwabigizemo uruhare.

Agira ati “Abashakashatsi bazakomeze babukore, hazabeho ikintu nk’icyo kitwereka, gituma tureba kure tumenye ko ntawe ukwiye kuvutsa undi ubuzima abyita ko ari ikintu gisanzwe. Ubushakashatsi bwacu twiyemeje ko tugomba kugana mu cyerecyezo gishya gituma tugira Igihugu kigira ubukungu buteza imbere Abanyarwanda, nta kubangamira abantu bamwe”.

Abakozi ba NIRDA bakoze umugoroba wo Kwibuka bagenzi babo baganira ku mateka ya Jenoside
Abakozi ba NIRDA bakoze umugoroba wo Kwibuka bagenzi babo baganira ku mateka ya Jenoside

Umuyobozi mukuru wa NIRDA avuga ko amateka y’u Rwanda azwi neza kandi Abanyarwanda bakwiye kuyabamo uko ari, nta kuyagoreka nk’uko bikunze kugaragara kuri bamwe bakomeza guhembera amacakubiri.

Buri gihe iyo abakozi ba NIRDA bibuka bagenzi babo bazize Jenoside banakora igikorwa cy’urukundo cyo kuremera imiryango y’abahoze ari abakozi ba IRST, aho babaha inka cyangwa ibindi bakeneye birimo nk’amafaranga, muri uyu mwaka bakaba baremeye umwe mu bana bafite umushinga wo kwiteza imbere.

Uhagarariye imiryango y’abari abakozi ba IRST bazize Jenoside, Soeur Kaneza Monique, avuga ko yamaze imyaka itanu Kwibuka byaramunaniye nta n’amarangamutima agira, akumva yabaho ataka ngo agahinda kagabanuke, ariko ubu iyo NIRDA yabatumiye asigaye abasha kwitabira akibuka abe.

Baremeye umushinga w'umwana wo mu muryango w'uwakoraga muri IRST
Baremeye umushinga w’umwana wo mu muryango w’uwakoraga muri IRST

Agira ati “Leta y’u Rwanda yaransannye ubu noneho numva ndi umuntu, ndashimira abagize uruhare bose mu kuturokora, uyu ni umwanya Imana yatugeneye ngo twibuke abacu. Leta y’u Rwanda yatubumbiye hamwe, ubishaka wese nareke tube umwe uko turi Abanyarwanda turi abavandimwe ndumva twakomeza kunga ubumwe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi”.
Komiseri ushinzwe ubushakashatsi mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Bizimana Christian, agaragaza ko Jenoside yashobotse mu yahoze ari Perefegitura ya Butare habanje kubaho guhindura ubuyobozi.

Agaragaza ko Abatutsi b’i Butare n’Abahutu baho bumvikanaga kugeza ubwo Perefegitura yahawe umuyobozi wari umututsi, ariko Leta y’abatabazi ikiga amayeri yo kumukuraho ikamusimbuza umuhutu kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa.

Agaragaza ko uwari Perezida wa Leta y’abatabazi na Minisitiri w’Intebe bose bavukaga muri Perefegitura ya Butare, ari nabo bamanutse bakaza gushishikariza abaturage gukora Jenoside kuko ubundi itari yaritabiriwe mbere.

Avuga ko incabwenge n’abayobozi bakuru n’igisirikare bateguye neza umugambi wo gukora Jenoside aho binagaragara ko Perefegitura ya Butare, ari yo irimo umubare munini w’Abatutsi bishwe muri Jenoside bangana na 20% by’Abatutsi bose bishwe mu Gihugu.

Basuye amwe mu mafoto ari mu Rwibutso rwa Kaminuza aharuhukiye abari abakozi ba kaminuza y'u Rwanda
Basuye amwe mu mafoto ari mu Rwibutso rwa Kaminuza aharuhukiye abari abakozi ba kaminuza y’u Rwanda

Asaba ko Abarokotse Jenoside bakomeza gutwaza bagatandukana n’agahinda bagize, bagasubiza amaso inyuma bakibuka ababo kandi bagakomeza kugira icyizere cyo kubaho, kuko nibyo bizatuma bongera gukomeza ubuzima.

Agira ati “Leta y’u Rwanda yadushyiriyeho ibintu byinshi mu myaka 28 ishize, harimo gufasha Intwaza, gufasha imfubyi kwiga no gufasha abarokotse gukomeza kwigira, ni yo mpamvu mbasaba ko mwakomeza guhangana n’agahinda mwatewe, mukongera kugira icyizere cyo kubaho”.

Avuga ko muri iyi minsi izindi nshingano zisigaye ari uguhangana n’abapfobya Jenoside, no kurushaho kubaka ubumwe kuko u Rwanda rwavuye kure, kandi rugomba kurindwa ko amateka yazisubiramo.

Bakoze urugendo rwo Kiwbuka abari abakozi ba IRST
Bakoze urugendo rwo Kiwbuka abari abakozi ba IRST
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka