Huye: Bashyinguye mu cyubahiro ababarirwa mu bihumbi 11 na 800 bazize Jenoside

Ubwo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2015 ahitwa i Mpare ho mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibukaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11800 y’abatutsi bahiciwe.

Iyo mibiri ni iyari isanzwe ishyinguwe mu buryo butaboneye, ikaba yarimuwe igashyingurwa mu rwibutso ruherutse kubakwa aho i Mpare.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yibukije abari aho ko uwaba azi we aho umubiri w'uwazize Jonoside uri ntawugarageze ngo ushyingurwe mu cyubahiro ko yitesha agaciro we ubwe kandi ko ari uwo kugawa.
Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yibukije abari aho ko uwaba azi we aho umubiri w’uwazize Jonoside uri ntawugarageze ngo ushyingurwe mu cyubahiro ko yitesha agaciro we ubwe kandi ko ari uwo kugawa.

Nubwo nta mubiri mushyashya washyinguwe, abarokotse Jenoside ngo si ko bose barabasha kumenya aho ababo bashyizwe bamaze kwicwa, kugira ngo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Ibi ngo bituma umutima wabo udatuza, bagahora basaba ababa bazi aho bari kuhabarangira.

Aha ni na ho Perezida wa Sena, Hon. Bernard Makuza, na we wari waje kwifatanya n’Abanyempare, yahereye ashishikariza ababa bafite ayo makuru kuyatanga.

Yagize ati “Nubwo byagiye bigarukwaho ariko nongere mbivuge, turabasaba yuko rwose ababa bazi aho abishwe muri Jenoside tutaramenya aho baherereye ngo na bo tubashe kubashyingura, bagira umutima wa kimuntu, bakabivuga kugira ngo na bo tubashyingure mu cyubahiro, kuko ari ngombwa.”

Yunzemo ati “Simbivugiye hano gusa, ariko n’ahandi hirya no hino, ababa bazi aho imibiri yagiye ishyirwa ntibahavuge, bamenye y’uko ibyo atari ibyo mu Rwanda tugezemo ubu. Kandi, uretse no kubagaya, ahubwo amaherezo bagomba kubona ko na bo ubwabo bitesha agaciro.”

Athanasie Mukeshimana, ukomoka i Mpare, akaba ari na ho iwabo bari batuye mu gihe cya Jenoside, mu buhamya bwe yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo, anavuga ukuntu ababyeyi, abavandimwe n’inshuti babishe areba. Ati “babatemye nk’abatema imitumba bagiye kugaburira inka.”

Yabwiye abandi barokotse Jenoside ko ubu yabashije kwiyakira, akanabasha kubabarira abamwiciye abe, abikesha gusenga maze abasaba kugenza nka we agira ati “Ndasaba buri wese gusenga kuko Imana ari yo yonyine yamukiza ibikomere.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka