Huye: Atinya kurira bisi ya Onatracom kuko arizo zakoreshwaga mu kujjyana abicwa

Jeannette Nikuze utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye ari naho yari atuye mbere ya Jenoside, avuga ko atinya kurira bisi ya Onatracom kubera ko abo yabonye bayurijwe mu gihe cya Jenoside babaga bagiye kwicwa.

Mu buhamya bwe bw’uko byamugendekeye mu gihe cya jenoside, hari aho avuga ko babajyanye ku biro bya perefegitura ya Butare bababeshya ko bagiye kuhabarindira.

Ati “Baje kudukuramo abana b’abahungu babapakira bisi za zindi z’icyatsi ngo bagiye kubahungisha. Abo bose barabishe. Ubu n’uwagira ate sinakurira bene ziriya bisi.”

Jeannette Nikuze, uwo ufite mokoro, avuga uko byamugendekeye mu gihe cya Jenoside.
Jeannette Nikuze, uwo ufite mokoro, avuga uko byamugendekeye mu gihe cya Jenoside.

Ikimutera agahinda kurushaho, ni uko hari akana k’abaturanyi k’agahungu bari bahuye, akakagumana n’utundi twana tubiri. Ubwo bisi yazaga ngo yakabujije kuyijyamo karamwihisha karayurira. Ati “Ngaheruka ubwo.”

Nyuma yaho abari basigaye kuri perefegitura na bo ngo baje kuburiza bisi eshatu ngo “Bakure umwanda aho.”

N’ikiniga arwana no gusubizayo amarira, Nikuze ati “Batwurije bisi ebyiri zijya i Nyange muri Kibirizi indi ijya Cyarwa. Abaje i Cyarwa nta warokotse. Abagiye i Kibirizi badushyize mu tuzu tw’ibyatsi barara batwica. Haguye abantu benshi, abasigaye tugaruka tugana mu Irango, ariko twahageze turi mbarwa.”

Bageze mu Irango, ngo padiri wari uhari yabahaye ifu y’ibirayi ngo bateke, ariko abatarabashakiraga kubaho bayimenamo lisansi (essence) bati “Uragaburira ibyitso by’Inkotanyi?”

Ngo baje kubasaba gucukura umusarane, ariko baje kumenya ko ari uwo bashakaga kubajugunyamo. Nyuma yaho rero ngo babamennyeho essence bagira ngo babice, ariko Inkotanyi zirahagera zirabatabara.

Izo bisi ubusanzwe zakoraga mu makomini kuko zakuraga abantu zibazana mu mujyi wa Kigai, mu gihe cya Jenoside zakoreshejwe ahenshi aho zari zizwi nka “Gitundabatutsi,” kuko ari zo zakoreshwaga mu gutwara abajyanwa kwicwa.

Marie Claire Joyeuese

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ababikoze bungutsiki?
Nibabanze bumve uko muri gereza hameze. Maze ndebe inyungu. Batsapfa nkimbwa kuriya mubabona

Pilot yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

ihangane mama!!ibyo bakoze bazabyicuza

ihoho yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Yooo!Ihangane Wasimbutse Urupfu Kuri Final Nange Ziriya Bisi Icyo Nicyo Nzangira Paul Kagame Arakaramba,yadukijije byinshi.

Fanny yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

akomeze yihangane,kandi Imana yatumye abaho,izamuha no kwongera kugira umutima uruhutse,ndakomeza n abandi bose bacitse kw icumu rya jenoside yakorewe abatutsi .

Louis kaberuka yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka