Huye: 98 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro
Ubwo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye bibukaga abazize Jenoside yakoreye Abatutsi kuri uyu wa 28 Mata 2015, hashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi, imibiri 98 yakuwe mu mirenge ya Rusatira, Rwaniro, Ntyazo na Kinazi.
Vital Migabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kinazi, avuga ko mu mibiri yashyinguwe harimo 26 yakuwe mu Murenge wa Rusatira, 50 yakuwe mu Murenge wa Rwaniro, 5 yakuwe mu uwa Ntyazoni ndetse n’imibiri 17 yakuwe i Kinazi.
Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ngo harimo itatu yabonywe mu Murenge wa Kinazi itari yarigeze ishyingurwa, naho indi ngo ni iyari isanzwe idashyinguye neza.
Irena Mukabarisa, umwe mu bashyinguye abantu babo, yavuze ko impamvu bahisemo kuzana iyi mibiri mu Rwibutso rwubatse i Songa ho muri Kinazi, nyamara imwe atari ho yabonywe, ari uburyo bwo kugira ngo abavandimwe n’ababyeyi babonye bahagararire abo batabashije kwishyingurira.
Yagize ati “ISAR Songa ni amateka kuri twebwe. Hano hatwibutsa uko byari bimeze mu minyinya iri hepfo aho.”
Yashakaga kwibutsa abamwumvaga ko abantu benshi bo mu Mirenge ya Rusatira, Ntyazo, Rwaniro na Kinazi ari ho bariba hungiye, bakagerageza kwirwanaho, ariko hakaza abasirikare bakabarasa.
Icyo gihe rero abenshi barahapfiriye, abasigaye ngo bahungira i Burundi. Bake muri bo barimo Esperance Nyiramana watanze ubuhamya bw’uko byari bimeze n’ibihe bikomeye banyuzemo, bakomeje kwihishahisha kugeza Inkotanyi zije zikabatabara.
Irena Mukabalisa yagize kandi ati “Dutekerezako abo tutabashije kubona ngo tubashyingure ari hano bashyinguye kuko abenshi ari ho baguye. Aba twazanye aha, ni abo gutuma umutima wacu wumva ko twabashije gushyingura abacu mu cyubahiro.”
98 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kinazi uyu munsi, baje basanga abandi ibihumbi 43 basanzwe bahashyinguye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri Birababaje Ariko Twese Hamwe Twibuke Twiyubaka Ariko Duharanira Ko Bitazongera
Twese Hamwe Twibuke Twiyubaka Ariko Duharanira Ko Bitazongera