Hibutswe abari abakozi b’amakomine yahujwe akaba akarere ka Gisagara

Mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’ayahoze ari amakomine yahujwe akaba Akarere ka Gisagara n’abari abakozi b’iyahoze ari Superefegitura ya Gisagara, umuyobozi w’ako karere yashishikarije abarokotse Jenoside gukomeza guharanira kubaho neza.

Uyu muhango wabaye tariki 03/07/2013 wabimbiriwe no gushyira indabo ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri kuri Paruwase Gatolika ya Gisagara.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Gisagara, Uwiringiyimana Emmanuel yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi kubera uko zitanze zikabarokora.Yasabye kandi ko harebwa uburyo hakwihutiswa igikorwa cyo kubaka ikimenyetso cy’amateka kigaragaza amazina y’abari abakozi b’amakomini n’aba Superefegitura bishwe bazira uko baremwe.

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Leandre, avuga ko abacitse ku icumu bakwiye gukomeza guharanira kubaho kandi bakabaho neza kuko na Leta yiteguye kubahora hafi ibunganira mu guharanira kwigira.

Ati «Turakomeza gushishikariza abarokotse guharanira kubaho kandi neza, natwe tuzakomeza kubaba hafi nk’ubuyobozi tubunganire, ariko kandi nabo bahaguruke bakore ntibaheranwe n’agahinda kuko twabuze abacu ariko twe turacyariho ubuzima burakomeje».

Mu izina ry’imiryango y’abazize Jenoside bibutswe kuri uyu munsi, Kampororo Francine yavuze ko igihe cyo kwiheba cyarangiye ahubwo ko bakomeje kwiyubaka bongera umusaruro w’ibyo bafite.

Amazina y'abakozi b'ayahoze ari amakomine yahujwe akaba Akarere ka Gisagara n'abari abakozi b'iyahoze ari Superefegitura ya Gisagara bishwe muri Jenoside.
Amazina y’abakozi b’ayahoze ari amakomine yahujwe akaba Akarere ka Gisagara n’abari abakozi b’iyahoze ari Superefegitura ya Gisagara bishwe muri Jenoside.

Ati «Igihe cya nyuma ya Jenoside twabayeho nabi twihebye cyane tuba mu bwigunge ariko tubifshijwemo n’abantu batandukanye batuba hafi. Kwiheba byagiye bigabanuka ubu dushishikariye kwizamura kandi twarabitangiye tubirimo, icyo umuntu abonye agerageza kukibyaza ikindi ngo atere imbere».

Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2013-2014 hateganyijwe kubaka ikimenyetso cy’amateka kigaragaraho amazina y’abari abakozi b’ayahoze ari amakomine yahujwe agakora Akarere ka Gisagara n’ab’iyahoze ari Superefegitura Gisagara.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka